Kanyenzi Theoneste witwaga Maitre Kanyenzi System mu muziki yatangaje Imvo n’Imvano y’indirimbo ye bita “Hotel Kiyovu” yakunzwe cyane mu Rwanda ikubiyemo inkuru mpamo y’ukuntu bamutwariye umugore mu kabyiniro k’iyi Hotel.

Indirimbo Hotel Kiyovu iri mu zakunzwe bikomeye mu Rwanda
Indirimbo Hotel Kiyovu iri mu zakunzwe bikomeye mu Rwanda

Uyu ari mu bagabo bafite indirimbo zakunzwe cyane mu mateka y’umuziki w’u Rwanda, ndetse nawe ubwe ashimangira ko Umuziki we hari byinshi wamufashije kugeraho.

Kanyenzi yavutse muwi 1966 muri Komine yitwaga “Cyangugu,”  akaba yaratekereje ibyo kwinjira mu muziki ahagana muw’I 1973, icyo gihe ngo yiyunze kuri Orchestre bitaga Muhabura aba ariyo akuriramo imwigisha byinshi mu muziki.

Ahagana muw’I 1980, Kanyenzi yakoranye n’umugabo witwa Alexis nawe wari umunyamuziki ukomeye, babasha gukorana indirimbo zirenga umunani(8), gusa Alexis yaje kwitaba Imana, biba ngombwa ko Kanyenzi akomeza urugendo rwa Muzika ku giti cye.

Indirimbo “Hotel Kiyovu” ifite amateka yihariye k’ubuzima bw’umuhanzi Kanyenzi, ngo bayikoze mu myaka w’I 1984, irakundwa baza no kuyisubiramo mu mwaka wa 2000 izana n’amashusho yayo, ari nabwo benshi bayimenye.

Mu kiganiro, Maitre Kanyenzi System yagiriye kuri Radio Rwanda, yatangaje uburyo iriya ndirimbo yayikoze ashaka kugaragaza inkuru mpamo y’ibintu byamubayeho ubwo yari yasohokanye n’umukunzi we mu kabyiniro ka Hotel Kiyovu.

Kanyenzi yagize ati “Umugore wanjye yakundaga kubyina cyane, maze arambwira ngo nkumbuye kubyina njyana ahantu tujye kuwunyuka, icyo gihe Hotel Kiyovu niyo yari igezweho, aba ariho musohokana. Twarabyinnye biratinda tumaze kunanirwa mbona yabonye undi mugabo ahita amuntwara, barabyinanye ndarambirwa ndamubwira nti dutahe aravuga ngo “Sinaniwe niba ushaka kugenda igendere,” nagerageje no gushyiraho n’imbaraga ariko mbona yambereye ibamba, ndamureka nditahira. Icyo gihe bamuntwaye tumaranye umwaka umwe, tukaba twari twaranabyaranye umwana umwe gusa ntago twari twarasezeranye, Icyantangaje nuko kuva yagenda muri iryo joro atigeze agaruka, ninjye wakomeje kurera umwana wanjye, gusa naje  kumva amakuru ko Uwo mugore yagiye ibugande, ibyanjye nawe birangirira aho.”

Umunyabigwi Kanyenzi Theoneste kuri ubu atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo, umurenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, umudugudu wa Rugogwe.

Kanyenzi Theoneste witwaga Maitre Kanyenzi System yavuze ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo Hotel Kiyovu ari inkuru mpamo
Kanyenzi Theoneste witwaga Maitre Kanyenzi System yavuze ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo Hotel Kiyovu ari inkuru mpamo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU