Tariki 01 Mata 2018 ni bwo umwana w’umukobwa wari uzwi ku izana rya UWIKAZE Kevine wari ufite imyaka ibiri n’igice y’amavuko yishwe atwikiwe mu nzu n’abantu batahise bamenyekana urettse Manzi Claude ukekwaho gukora icyo cyaha.

Manzi Claude ukekwaho gutwika umwana yakatiwe iminsi 30 yagateganyo

Hashingiwe kuri aya makuru yatangwaga n’abaturage n’ayatanzwe na nyina w’uwo mwana, ubugenzacyaha bwasanze hari impamvu zikomeye zituma uwitwa MUNYARUGENDO Manzi Claude usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi mu karere ka musanze akekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi bw’umwana bikekwa ko ari n’uwe, maze tariki ya 5 Mata ahita atabwa muri yombi.

Nyuma y’iminsi cumi n’ibiri (12) atawe muri yombi, MUNYARUGENDO Manzi Claude hamwe n’abandi batandatu barimo umugore umwe abagabo babiri n’abasore batatu bareganwa nawe muri uru rubanza nibwo bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu ngingo zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje ko bushingiraho busabira Munyarugendo Manzi Claude kuba afunzwe iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje, harimo ko umwanya w’ubuyobozi asanzwe afite nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ushobora gutuma hari amakuru yabangamira kugeraho, ikindi kandi ngo no kuba uwari wariyandikishejo uwo mwana nka se uyu Manzi Claude yaramuhaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200 ngo akunde abyemere nabyo ngo bigaragaza imbaraga z’amafaranga yakunze gushora ku kibazo cy’uwo mwana ku buryo n’ubundi aramutse akurikiranwe ari hanze hari aho ashobora kuyakoresha hakagira ibimenyetso bisibangana, bityo ubushinjacyaha butagarutse cyane ku bandi bareganwa nawe bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Manzi Claude ukekwaho gutwika umwana yakatiwe iminsi 30 yagateganyo

Uyu muyobozi ukekwaho kwica Muhawenimana Sonia, kubera impamvu yo guhunga indezo yakwa n’umugore uvuga ko bamubyaranye.

Umucamanza Rutikanga Frederic uburanisha urwo rubanza rw’ifunga n’ifungura mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, avuga ko nyuma yo gusuzuma ibyo Munyarugendo ashinjwa asanga hari ibimenyetso bifatika ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rw’uwo mwana.

Nirere Marie Therese ukekwaho umugambi wo gushaka abatwitse uwo mwana, yabwiye urukiko, ko yahawe ikiraka na Munyarugendo cyo kwica umwana. Avuga ko umugambi umunaniye yabwiye Munyarugendo ko yamushakira abandi bantu bakwica uwo mwana. Nirere avuga ko Munyarugendo yamusabye kubamushakira byihuse, ahera ko amushakira abasore batatu barimo Nsabimana Gasana, Bikorimana na Ntibarikure.

Nirere avuga ko abo basore bose bari basanzwe ari ibirara byo mu isantere ya Muko, yabahuje na Munyarugendo batangira gupanga umugambi wo kwica umwana kuri terefoni.

Perezida w’iburanisha yemeza ko imvugo ya Nirere yaba ifite ishingiro, kuko uwo mwana yahise yibwa amara iminsi itatu batamubona. Yemeza ko kandi hari ibimenyetso byemeza ko uwo mwana yasutswe peterori mu matwi mbere yuko bamutwika.

Izindi mpamvu zagaragajwe n’urukiko zishobora gutuma abo baregwa gutwika umwana batarekurwa, ni uko abakekwaho icyaha baramutse barekuwe batoroka ubutabera bikabangamira ibimenyetso by’iperereza.Manzi Claude ukekwaho gutwika umwana yakatiwe iminsi 30 yagateganyo

Abari basanzwe bazi imibereho y’uwo mwana n’amateka y’ubuzima bwe bavuga ko uwo mwana yari yarakomeje guhigwa aho yigeze kurigiswa hashira iminsi itatu yarabuze akongera akaboneka, ubundi agahabwa uburozi nabwo akabukira, bikarangira atwikiwe mu nzu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU