HABIMANA Joseph waruzwi cyane nka Mell Oddy Pro, wakoraga muri Tol Music, ubu yamaze kongererwa ububasha aho yashyizwe muri Moster Record ubu akaba yitwa Knox Pro.

Mell Oddy Pro yongerewe ububasha ubu yashyizwe muri Moster Record

Mell Oddy wari umu producer muri Tol Music nyuma yo kugaragaza ubuhanga buhanitse muri production y’umuziki nyarwanda ndetse n’uwo ku rwego mpuzamahanga, ubu yamaze gushyirwa muri Moster Record aho yagiyemo asimbura Made Beat warusanzwe akoramo.

Uyu musore witwa Knox Pro, aganira na Touchrwanda.com yavuze ko, ari amahirwe akomeye cyane kuba yaragiriwe icyizere na Dj Zizou umuyobozi wino studio akamushyira muri Monster Record.

Mell Oddy Pro yongerewe ububasha ubu yashyizwe muri Moster Record

Knox Pro yavuze ko hari impinduka zikomeye cyane yahuye nazo kuko ngo ibyuma byo muri Moster Record bitandukanye cyane nibyo yarasanzwe akoresha muri Tol Music. Knox ubu yatangaje ko akigeramo hari Project nyinshi yatangiye gukora, aho avuga ko ubu ari gukorana na bahanzi bakomeye cyane mu muziki nyarwanda nka: The Ben, Tom Close, Uncle Austine, ndetse n’abandi benshi cyane bakomeye.

Mell Oddy Pro yongerewe ububasha ubu yashyizwe muri Moster Record

Icyakoze uyu muosore twamubajije intego yaba afite mu buzima bwe, avuga ko ntayindi ntego imubamo itari ukuba icyamamare mu muziki nyarwanda ndetse no hanze y’u Rwanda, dore ko avuga ko ubumenyi amaze kugira bushobora no kuba bwajya ku isoko mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU