Inyama ni ifunguro rikunzwe n’abantu benshi kuri iyi Si, ariko benshi tuzikunda tutazi ingaruka n’akaga gakomeye zakururira ikiremwa muntu harimo n’uburwayi budakira nk’uko abahanga mu by’ubuzima bagerageje kugaragaza ingaruka ziterwa no kurya inyama.

Menya ingaruka ziterwa no kurya inyama

Inyama ni ikiribwa gikunze kujya ku mafunguro y’abantu benshi ndetse kikanagira intungamubiri nyinshi, tutibagiwe ko ifunguro ririho inyama akenshi rifatwa nk’ifunguro ryiyubashye, ku buryo no mu birori iyo utayiteganyije bamwe bakakugaya. Nyamara abahanga mu by’ubuzima bavuga ko inyama zifite inyubakamubiri zirenze izikenewe ku buryo zikurura ibyago byinshi ku buzima bw’umuntu kandi ko nta buryo buraboneka bwo gukumira ibyago ziteza.

Umudogiteri w’umuhanga mu by’ubuvuzi witwa Pamplona Roger yagaragaje ko imiterere y’ikiremwa muntu yerekana neza ko inyama zitagenewe kuba ibyokurya bye, yavuze ko iyo ugenzuye amenyo y’umuntu, ubona ko ataremewe ‘gutanyaguza’ nk’uko ay’inyamaswa z’indyanyama ameze.

Amenyo yacu arimo ibijigo bigaye bishobora gusya ibinyampeke n’izindi mbuto nk’uko n’amara y’umuntu yihariye mu kuba maremare bituma tubona ameze cyane nk’ayinyamaswa zirya ibimera kuruta ay’izirya inyama.

Uburyo inyama zitekwamo na bwo ni ikibazo gikomeye

Nk’uko na none ubushakashatsi bukomeza kubyerekana, nta buryo bushoboka bwakwifashishwa mu gutegura inyama kugira ngo akaga kazibamo gashiremo maze zibe zaba ibyokurya bidateje ikibazo ahubwo benshi biyongerera ingorane mu kwibwira ko bari kugabanya ako kaga.

Igitabo Encyclopedia of Foods and their Healing Power, Vol. 1, p.274 kivuga ku mafunguro n’imbaraga zayo mu gugwa umubiri neza kigaragaza ko uburyo bwo gutegura inyama ntizishye neza (raw meat) ni igihe zitekwa cyangwa zikotswa ariko imbere hagasigaramo amazi ajya gusa nk’amaraso. Izi nyama ziba zikirimo udukoko dutera indwara zandura (infectious diseases); twavugamo nkaSalmonella, Escherichia coli, tenia

Benshi mu guhunga akaga gaterwa n’udukoko duturuka mu nyama zidahiye neza, bahitamo kujya baziteka cyangwa bakazotsa igihe kirekire ariko byose ni kimwe. Abahanga bemeza ko inyama zitetswe ku muriro mwinshi zongera ibtago byo kurwara kanseri z’ubwoko butandukanye harimo n’iy’ibihaha.

Dore urutonde rw’amoko ya kanseri ashobora guturuka mu kurya inyama:

  • Kanseri yo mu kanwa
  • Kanseri yo mu muhogo
  • Kanseri yo mu mpyiko
  • Kanseri y’urura runini
  • Kanseri y’amabere

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’impuguke z’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ku bigendanye no kwirinda mu mirire n’uruhare rw’imirire mu kwirinda indwara za karande, bwemeje ko imirire ishingiye ku bimera gusa ifite uruhare rukomeye mu gukingira kanseri.

Menya ingaruka ziterwa no kurya inyama

Ingaruka ziterwa no kurya inyama muri rusange:

  • Ntizigira “fibre”, bigatuma zidatambuka neza mu mara.
  • Zibitsemo imbuto z’indwara.
  • Zanduza amaraso.
  • Zirushya umwijima n’impyiko igihe zitunganywa.
  • Zizamura urugimbu rubi mu maraso maze bigatera umutima n’imitsi y’amaraso kurwara.
  • Zitera impatwe (constipation).
  • Zitera indwara ya gute (goute).
  • Zigabanya kalisiyumu mu maraso, bigatuma amagufwa avunika ubusa.
  • zongera ibyago byo kurwara diyabete.
  • Zituma benshi barwara kanseri y’amoko menshi. (Wabisanga muri iki gitabo: Encyclopedia of Foods and their Healing Power, Vol. 1, p.300-301).
  • Inyama zifite inyubakamubiri zirenze izikenewe

Mu nyama habonekamo inyubakamubiri (proteins) zirenze cyane izo umubiri ukenera n’ibinure byinshi ari yo mpamvu kuzirya byongerera umuntu akaga ko kugira umubyibuho ukabije, kurwara diyabete, kimwe no kugira ibibazo mu mitsi ijyana amaraso ndetse n’iyagarura mu mutima.

Ku ingaruka ziterwa no kurya inyama, bizwi ko inyubakamubiri zituruka mu nyama atari ngombwa kuko zisimburwa neza n’iziva mu bikomoka kuri soya, ubunyobwa, ibishyimbo n’ibindi bifite inkomoko mu butaka, bigatanga inyubakamubiri zingana n’iziva mu nyama kandi hakiyongeraho n’akandi kamaro bifitiye umubiri, bikaba byerekana ko kurya inyama atari ngombwa, bityo ukaba wakwirinda ingaruka ziterwa no kurya inyama.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU