Umukinnyi ukomeye mu Rwanda, Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko adashobora gukinira ikipe ya Rayon Sport uko byagenda kose, ndetse anavuga impamvu nyayo ituma adatekereza kujya muri iyi kipe isanzwe ari mukeba ukomeye wa APR FC.

Migi n’umukinnyi ukunzwe ndetse wubatse ibigwi bikomeye, akaba yarakinnye mu makipe anyuranye arimo APR FC (Akinira ubungubu) ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi.
Hari abakinnyi bamwe na bamwe bagiye bava mu ikipe ya APR FC bakerekeza muri Rayon Sport kubw’impamvu zabo bwite, muri abo twavuga nka Yanick Mukunzi, Rutanga Eric n’abandi benshi, gusa ku ruhande rwa Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi we ngo ntashobora ndetse ntanatekereza kuzakinira Rayon Sport.
Mu kiganiro yagiriye kuri Radio Rwanda, Migi yavuze ko APR FC ari ikipe akunda by’akataraboneka, ndetse ahamya ko ngo ariyo mubyeyi we, bityo ngo akaba yifuza kuzarangiriza Carriere ye muri iki kipe.

Migi yagize ati “Ibyo kujya muri Rayon Sport ntibishoboka, Carriere yanjye izarangirira muri APR nintasohoka ngo njye gukina mu mahanga. Muri APR ni mu rugo, Bandeze nk’umwana wabo, n’ikipe nkunda, k’uburyo ibyo kwerekeza muri Rayon bidashoboka.”
Migi yakomeje agira ati “Kuba ntajya gukina muri Rayon Sport ntago bivuze ko ari ikipe mbi, Hoya! Rayon n’ikipe ikomeye nanjye ubwanjye ndayubaha, Gusa APR FC ni Mama ni Papa, niyo intunze, niyo itunze umuryango wanjye, Bityo rero ntago nata Umubyeyi wanjye ntago bishoboka.”

Uwo mugabo mbona afitanye ikibazo na Rayon Sport niba atari ihahamuka, akwiye gushakirwa abantu bashizwe bamwitaho(abakora cancelling) kuko ndabona Rayon Sport yaramuhahamuye, ati ndashaka kugera kure nk’aho Rayon yagurukiye nta cyumweru giciyeho aba agarutse i Kigali, ati Rayon Sport ntago ari ikipe impangayikishije ku buryo nayifata nk’umukeba bucyeye imukuraho atatu avuza urwamo. uriya mugabo Rayon sport yaramuhangayikishije kugera ubwo aryama akayirota kabisa