Ivan Jacky Minnaert Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ntiyashimishijwe n’uko ikipe ya Costa do Sol yabakiriye, aho batigeze babona umuntu uturutse muri iyi kipe ku kibuga cy’indege, kandi banahabwa ikibuga kitagira amatara ngo bakoereremo imyitozo.

Minnaert n’abakinnyi be intego n'imwe kwitwara neza batitaye ku byo bari gukorerwa

Mu kiganiro ya giranye n’Itangaza makuru umuotaza wa Rayon sport yavuze ko we n’abakinnyi be nta mwanya bahaye ibyo bakorewe na Costa do Sol kuko kwaba ari ukwinaniriza ubusa ahubwo biteguye gukora amateka ku munsi w’ejo.

Ivan Jacky Minnaert Yagize ati”Ntabwo twigeze tubona umuntu wa Costa do Sol aza ku twakira, ku kibuga cy’indege hari imodoka y’abayobozi gusa. Ibi ntitwigeze tubiha umwanya kuko twaba turi kwinaniza ku busa,twe icyo dushyize imbere ni ugutsinda.”

Minnaert n’abakinnyi be intego n'imwe kwitwara neza batitaye ku byo bari gukorerwa

Minnaert yavuze ko we n’abakinnyi bafite intego imwe yo kwitwara neza ndetse batitaye ku byo bari gukorerwa n’ubuyobozi bwa Costa do Sol buri gukora ibishoboka byose ngo bacike intege, bazitware mu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo saa 19h00.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU