Nyampinga w’ u Rwanda 2012 Miss Aurore na Egide bibutse umubyeyi wishwe muri Jenoside, aho Aurore yifatanyije n’umukunzi we Mbabazi Egide kwibuka umubyeyi we wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram Miss Mutesi Aurore Kayibanda yihanganishije umukunzi we Egide uri kwibuka papa we wishwe muri Jenoside yakorewe amubwira ko umubyeyi we yaruhukiye mu mahoro.

Miss Aurore na Egide bibutse umubyeyi wishwe muri Jenoside

Yagize ati “Egide, mukunzi wanjye, uri mu bitekerezo byanjye no mu masengesho yanjye mu gihe turi kwibuka umubyeyi wawe. Akomeze kuruhukira mu mahoro.”

Miss Aurore na Egide bibutse umubyeyi wishwe muri Jenoside

Egide yatangaje ko hashize imyaka 24 yibuka umubyeyi we wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu gihe umukunzi we yamuhumurije amubwira ko azamuba iruhande akamufasha kugera ku nzozi umubyeyi wa Egide yari afite.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU