Ikipe ya Rayon Sport iherutse gusezerera ikipe ya Costa do Sol mu marushanwa ya CAF Confederation Cup yaraye isesekaye mu mujyi wa Kigali, maze yakirwa n’isinzi ry’abafana berekanye urukundo n’umunezero bidasanzwe kugeza bukeye.

Rayon Sport yasezereye Costa do Sol i Maputo muri Mozambique, nyuma yo kuyitsindira ku giteranyo cy’ibitego bitatu kuri bibiri(3-2) mu mukino yose(Ubanza n’uwo kwishyura).

Ahagana ku isaha ya Saa Sita zishyira Saa Saba z’ijoro, nibwo iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda yasesekaye mu mujyi wa Kigali, maze yakirwa n’abafana bayo benshi, bayereka ko bashimishijwe n’amateka yandikiye mu mujyi wa Maputo.

Nyuma yo kugera ku kibuga cy’Indege I Kanombe, Rayon Sport n’abafana bayo bakoze urugendo ruva I Kanombe rwerekeza I Nyamirambo mu rwego rwo kwishimira intsinzi yabo.

Uru rugendo rwamaze igihe kinini dore ko ahagana mu rukerera aribwo bamwe batangiye gutaha, gusa abandi bafana bakomeje kwishimira ikipe yabo kugeza bukeye.

Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Bakame ati n’ibyagaciro
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Umutoza yagize icyo abwira itangazamakuru
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Abafana ba Rayon bari benshi
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Byari ibirori bidasanzwe
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Abantu b’ingeri zose bari baje kwakira Rayon Sport
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Abakinnyi ba Rayon Sport bagiye mu ikamyo nini bagenda basuhuza abafana
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Benshi mu bafana bari bateze amapikipiki bakurikira ikipe yabo
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Kuva i Kanombe ugera i Nyamirambo, hari huzuye isinzi ry’abantu
Rayon Sport yageze i Nyamirambo maze isuhuza abakunzi bayo
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Imidali bari bateguriwe
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Abakinnyi ba Rayon Sport
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Abafana bari buzuye Sitade batitaye ku kuba bwije
Mu mafoto, ihere ijisho uko ibirori byo kwakira Rayon Sport byagenze
Abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sport

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU