Bizimana Djihad arahabwa akayabo k’ibihumbi 120 ‎€, Djihad wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze gutsinda igeragezwa yari yaragiye gukora mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi mu cyiciro cya mbere.

Mu minsi 2 Bizimana Djihad arahabwa akayabo k'ibihumbi 120 ‎€Umukinnyi Bizimana Djihad yamaze kumvikana n’ikipe ya Beveren yo mu Bubiligi, Iyi kipe iri mu biganiro bya nyuma n’ikipe ya APR FC ku buryo nta gihindutse Bizimana Djihad arasinya amasezerano y’imyaka 3 bitarenze iminsi 2, Djihad araba atangiye kwitwa umukinnyi wa Beveren FC.

Mu minsi 2 Bizimana Djihad arahabwa akayabo k'ibihumbi 120 ‎€

Djihad yakoze ku mutima abashinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi ubwo yari mu mikino ya CHAN, u Rwanda rwaviriyemo mu matsinda. Bizimana Djihad ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino, kuko yatsinze ibitego 4 mu mikino ibanza ya shampiyona, ndetse atsinda ibitego 4 mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Mu minsi 2 Bizimana Djihad arahabwa akayabo k'ibihumbi 120 ‎€

Djihad amaze imyaka 3 muri APR FC, yagezemo avuye mu ikipe ya Rayon Sports yakiniye imyaka 2, yaje mu ikipe ya Rayon sport avuye muri Etincelles FC y’i Rubavu yamureze kuva mu buto we. Biravugwa ko Bizimana Djihad aza gutangwaho akayabo karenga ibihumbi 120 ‎€ by’amayero.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU