Mugemana Charles umuganga w’ikipe ya Rayon Sports ndetse akaba n’umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha yatangaje icyo akundira umukobwa we agira icyo asaba abakunzi ba Rayon Sports ndetse anaboneraho gusobanura amazina ye y’umukobwa we.

Mugemana Charles yagize icyo asaba abakunzi ba Rayon Sports

Nkuko umubyeyi wa Queen Cha yabitangarije mu kiganiro Rayon Time kinyura ku Isango Star yatangaje icyo akundira umukobwa we kuri ubu uri mu marushanwa ya Guma Guma asaba abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports kuzaba hafi y’umukobwa we muri iri rushanwa ndetse anatanga ubusobanuro bw’izina Queen Cha.

Queen Cha numwe mu bahanzi bazahatanira Guma Guma uyu mwaka

Mugemana Charles nkuko yabitangaje yagize ati: “Ubundi iriya Cha yanyuma kuri Queen Cha isobanura amazina y’ababyeyi be ariyo Charles ndetse na Adeline ariryo ryari izina rya Mama wa Queen Cha ndetse ibi bikaba bituma numva mukunze cyane kubera uburyo mubyo akora byose azirikana ababyeyi be.”

Mugemana Charles yagize icyo asaba abakunzi ba Rayon Sports

Mu gusoza Mugemana Charles umuganga wa Rayon Sports ndetse akaba na Papa wa Queen Cha akaba yasabye abanyarwanda muri rusange kuzaba hafi y’umukobwa we mu irushanwa rya Guma Guma ndetse anasaba abakunzi ba Rayon Sports kuzafasha Queen Cha cyane muri iri rushanwa kuko nawe ari umwana w’ikipe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU