Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin yasabye abafana ba Rayon Sports ko bakwitegura kuririmba murera ubwo bazaba bavuye muri Mozambike mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations Cup bazakina na Costa do Sol ku wa Gatatu.

Muhire Kevin yijeje abafana ba Rayon Sports intsinzi

Muhire Kevin watsinze igitego mu bitego 3-0 Rayon Sports yatsinze Costa do Sol yo muri Mozambike mu mukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, ku munsi w’ejo ubwo bafataga rutema ikirere, yabwiye abanyamakuru ko batagiye kugarira, ko ahubwo bagiye gushaka intsinzi muri Mozambike.

 

Muhire Kevin yagize ati: “Icyizere ni cyinshi ko tuzasezerera iriya kipe,twabonye uko ikina abafana nibatuze bashyire umutima hamwe,tuzagaruka I Kigali turirimba murera,nta bwoba dufite turiteguye.Ni umukino ukomeye yaba kuri njye cyangwa kuri bagenzi banjye,kuko turashaka gukora amateka tukaba ikipe ya mbere yerekeje mu matsinda.”

Rayon Sports ijyanye impamba itubutse muri Mozambike
Rayon Sports ijyanye impamba itubutse (3-0) muri Mozambike

Muhire Kevin ashobora kubanza mu kibuga muri uyu mukino wo kwishyura cyane ko Kwizera Pierrot wari usanzwe ubanza mu kibuga atazagaragara kubera ikarita itukura yahawe mu mukino ubanza.

Umukino wa Rayon Sports na Deportivo Costa Do Sol uzakinwa kuwa Gatatu tariki 18 Mata 2018 saa moya z’umugoroba (19h00’) I Maputo, amasaha ahuye neza n’aya Kigali.

Leave a Reply