Mushiki wa Diamond Platnumz witwa Esma Platnumz nyuma yaho musaza akundanye n’abagore benshi batandukanye yagaragaje umugore wasubirana na Diamond Platnumz bikamutera ibyishimo byinshi.

Mushiki wa Diamond Platnumz yagaragaje umugore yifuza ko yasubirana na Musaza we

Esma Platnumz  nubundi wakunze kugaragaza ko ari inshuti y’akadasohoka ya Wema Sepetu dore ko ibirori byinshi usanga bari kumwe bifotoranya, ari nako basangira, yewe hari n’igihe ubona bambaye mu buryo bujya guhura, ku buryo rwose ntawashidikanya ko Wema Sepetu na Esma Platnumz mbere y’ibindi byose nubundi basanzwe ari inshuti zikomeye nyuma rero yo kuba ari inshuti mu buryo bugaragarira buri wese, Esma Platnumz ntiyaripfanye atangaza ko nyuma yo kuba ari inshuti ikomeye ya Wema Sepetu, nta n’uko byaba bisa amubereye muramukazi we, mbese Diamond amugize umugore, ngo byamushimisha cyane.

Wema Sepetu,Mama wa Diamond na Esma mushiki wa Diamond Platnumz n’inshuti zikomeye

Ubwo uyu mugore yaganiraga n’itangazamakuru yagaragaje ko atahitiramo musaza we Diamond ariko, ngo umutima we(wa Diamomd) uramutse umugaruye kwa Wema Sepetu, agafata umwanzuro wo gubirana na we(na wema), ngo Esma byamushimisha kurushaho. Yagize ati”“Urabona Naseeb(Diamond) ni we uzi neza umugore umukwiye, ariko na none aramutse yiyemeje gusubira kwa Diamond, njye byanshimisha byimazeyo, kubera ko Wema ari umuntu wanjye twabaye umwe ariko by’umwiahriko ndanamwikundira”.

Mushiki wa Diamond Platnumz yagaragaje umugore yifuza ko yasubirana na Musaza we
Wema Sepetu na Esma Platnumx n’inshuti magara

Nubwo Esma Platnumz umuvandimwe wa Diamond atangaje ibi, mu by’ukuri ntawe uramenya ukuri kwa Diamond gusa ikizwi ni uko yatangaje ko mbere y’uko uyu mwaka urangira azaba yashatse undi mugore mushya kandi uzamwubahisha, ndetse akubahisha n’umuryango rero Wema Sepetu akaba ari umwe mu bahabwa amahirwe menshi mu bashobora kwigarurira umutima wa Diamond akisubiza icyubahiro yahoranye dore ko nubundi yakundanye igihe kitari gito na Dimond, Zari akaza kwitambikamo.

Mushiki wa Diamond Platnumz yagaragaje umugore yifuza ko yasubirana na Musaza we
ESMA na WEMA no mu birori ntibatana.

kuri ubu bamwe mu muryango wa Diamond batangiye kugaragaza akabari ku mutima ku bijyanye n’umubano ushobora kuvuka hagati ya Diamond na Sepetu bakaba bashakana gusa reka dutegereze turebe amahitamo ya nyir’ubwite Diamond.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU