Umunyarwandakazi Nkomeza Christine yahawe amasaha 24 gusa ngo abe yamaze kuva ku butaka bw’u Burundi, ku mpamvu bivugwa ko zifitanye isano no kubangamira umutekano w’igihugu.

Ikibazo cy’ifungwa ry’imipaka y’ u Rwanda n’ u Burundi mu nzira yo gukemuka

Iteka rimwirukana ryatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, rivuga ko Nkomeza yirukanywe kubera amasengesho akorera mu bwihisho ndetse no gukorana n’abanyamahanga bituma akekwaho kubangamira umutekano w’igihugu.

Abayobozi b’Intara zose, uw’Umujyi wa Bujumbura, Umukuru wa Polisi ushinzwe Urujya n’Uruza basabwe gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro.

Si ubwa mbere u Burundi bwirukana Abanyarwanda ku mpamvu buvuga ko ari iz’umutekano w’igihugu. Mu Ugushyingo 2015, Umunyarwanda Anthony Masozera wayoboye Ibigo by’Itumanaho bya Econet na Ucom yirukanywe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

Nkomeza Christine yirukanywe mu Burundi
Ibaruwa yirukana Umunyarwandakazi Nkomeza Christine ku butaka bw’u Burundi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU