Umujyanama wa Mukadaff umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda ariwe No Stress yasobanuye neza impamvu Mukadaff atarakwiye kujya muri Guma Guma ngo nubwo ibisabwa byose yarabyujuje.

No Stress yiyemerera ko Mukadaff atarakwiye kujya muri Guma Guma
No stress uwambaye umweru, Mukadaff uwambaye umukara

No stress umujyanama wa Mukadaff mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda.com yavuze ko umuraperi we atarakwiye kujya muri Guma Guma, bitewe nuko hari byinshi bikibura kuruhande rwabo, nyamara ngo kuruhande rwa Guma Guma ntacyo yaburaga.

Dore uko yabitangaje: “Yego turabyemera ko mubyo Guma Guma yashakaga ko twari tubyujuje pe, ndetse n’umwanya twagize nawo turawuzi kuko wanatubereye inzira yo kumenya aho turi akakanya, gusa ngwee n’ubundi mbona atarakwiye kujyamo kuko haracyabura urugendo. Ubundi ntago umwana avuka ngo ahite yuzura ingombyi akokanya, ndemera ko Mukadaff akiri muto muri Industry y’umuziki reka rero abanze amaremo igihe nibwo azatangira kujyamo kandi ibikombe akanabitwara.”

No Stress yiyemerera ko Mukadaff atarakwiye kujya muri Guma Guma
umuhanzi Mukaff

No Stress kandi yatangaje ko ngo nubwo uyu mwaka yabonaga bitari bikwiye, yavuze ko wenda umwaka utaha bishobora kuzakunda, kubera ko ngo bari gukora cyane kurwego rwiza cyane, aho yavuze ko hari indirimbo nshyashya igiye gusohoka ya Mukadaff arikumwe na Bull Dogg ndetse nyuma yiyo hakazasohoka n’izindi 3 z’uyu musore.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU