Nsabimana Eric ukina hagati mu ikipe ya AS Kigali uzwi nka Zidane yatangaje ko ababazwa ni uko papa we yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ubwo yari akivuka, akaba atarabashije kubona ibyo amaze kugeraho mu mupira w’amaguru.

Nsabimana Eric ababazwa na se wishwe muri Jenoside atabonye ibyo yagezeho



Uyu musore wari umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yabashije kugera mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexico mu mwaka wa 2011,yatangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko atagize amahirwe yo kubona papa we kuko yishwe akivuka ndetse ababazwa no kuba atarabonye ibyo amaze kugeraho.

Yagize ati: “Byari bigoye kubaho utazi papa wakubyaye, kuko nk’umwana uba ukeneye kubana n’ababyeyi bawe.Ubuzima bwarakomeje mama akomeza gutwaza none ubu ndashima Imana kubera ibyo maze kugeraho. Gukura nta papa byari bigoye gusa birambabaza kuba hari ibyo maze kugeraho adahari.”

Nsabimana Eric yazamukiye mu ikipe ya SEC Academy aho nyuma yaje gukina mu Isonga FC na APR FC,yabuze umuvandimwe yakurikiraga muri jenoside ndetse na papa umubyara wishwe Taliki ya 23 Mata 1994.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU