Nyuma y’igihe kitari gito Wema Sepetu wamamaye cyane ubwo yabaga Nyampinga wa Tanzaniya muri 2007 ategereje urubyaro kuri ubu ikibazo cye cyasubijwe dore ko yamazw no kwisubira ku cyemezo yari aherutse gutangaza.

Nyuma y'igihe kinini Wema Sepetu ategereje urubyaro ikibazo cye cyasubijwe

Wema Sepetu we yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007 gusa ubwamamare bwe bwakajije umurego mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz.Kuri ubu rero ngo umuririmbyi wo muri Kenya yiyemeje gukora ibishoboka agafasha Miss Wema Sepetu umaze igihe kinini ashakisha urubyaro ariko bikaba byaranze, yamwijeje ko bidatinze azitwa umubyeyi.

Nyuma y'igihe kinini Wema Sepetu ategereje urubyaro ikibazo cye cyasubijwe

Wema Sepetu wari waratangaje ko nagira imyaka 32 taragira abana, azafunga urubyaro akikuzamo nyababyeyi, gusa mu kiganiro yagiranye na E-Newz kuri EAT yumvikanye asa n’uwamaze kwisubiraho ku cyemezo yari yafashe aho yagize ati ““Mu by’ukuri nkunda kuba nabyara umwana ndetse kugeza ubu ndacyabyifuza. Natangiye kwifuza kuba nabyara umwana ngifite imyaka 24 none ubu ngejeje 29.”Umukobwa uri mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe muri Kenya, 2gb Diva yasohoye video ngufi ahumuriza abagore n’abakobwa bose babuze urubyaro muri Afurika y’Uburasirazuba avuga ko agiye kuva i Dubai abazaniye ubufasha.

Nyuma y'igihe kinini Wema Sepetu ategereje urubyaro ikibazo cye cyasubijwe
2gb Diva yemereye Wema Sepetu ko agiye kumufasha akabona urubyaro

Yavuze ko nagaruka azabanza iwabo muri Kenya agakomereza Tanzania no muri Uganda. By’umwihariko, mu bagore 2gb Diva azafasha kubona urubyaro harimo Wema Sepetu. Yamubwiye ati “Wema Sepetu nshuti, igisubizo ndagifite. Nibishoboka mu gihe kidatinze uzitwa mama.

Nyuma y'igihe kinini Wema Sepetu ategereje urubyaro ikibazo cye cyasubijwe

Mu kiganiro aherutse kugira na EAT, Wema Sepetu yavuze ko atazacika intege kugeza igihe Imana izamufasha akabona umusore umutera inda. Yongeyeho ati “Ni inzozi mfite ariko ntabwo ndacika intege burundu, Imana ishobora byose imfiteho umugambi wayo. Iyo ucitse intege uba urimo kugaragaza ko utizera Imana kandi njye ndi umuyisilamu, ngomba gutegereza icyo izakora.”

Nyuma y'igihe kinini Wema Sepetu ategereje urubyaro ikibazo cye cyasubijwe

Sepetu agitandukana na Diamond yigeze kuvuga ko uyu muhanzi adafite ubushobozi bwo gutera inda ndetse yabishyize muri zimwe mu mpamvu zikomeye zatumye batandukana. Bidatinze, Diamond yahise akundana na Zari banabyarana abana babiri, byagaragaje ko Sepetu ategereje urubyaro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU