Umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi gusa akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’abato ndetse akaba yaragiye yifuzwa n’amakipe akomeye muri iki gihugu arimo Tottenham bikaza kurangira yerekeje mu ikipe ya Stoke City kuri ubu agiye gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.

a yo gukinira ikipe y'igihugu y'Ubwongereza y'abato agiye gukinira ikipe y'igihugu y'u Burundi

Saido Berahino  w’imyaka 24 akaba yarakiniye ikipe y’igihugu cy’Ubwongereza yabatarengeje imyaka 17 na 21 gusa akaba yaravukiye mu gihugu cy’u Burundi akaba agiye kubona uburenganzira bwo gukinira igihugu cy’u Burundi ndetse akaba yanatangaje yishimiye cyane kuba agiye gukinira ikipe y’igihugu cyamubyaye.

a yo gukinira ikipe y'igihugu y'Ubwongereza y'abato agiye gukinira ikipe y'igihugu y'u Burundi

Umukinnyi Saido Berahino wanyuze mu makipe nka West Bromwich Albion mbere yuko yerekeza mu ikipe Stoke City aho yanagiriye ibihe byiza atsinda amakipe akomeye arimo Manchester United,Arsenal…… nubwo abarundi bibazaga impamvu uyu mukinnyi adakinira ikipe y’igihugu cye ariko impamvu ikaba ari uko hari ibitari byatungana mw’ishirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA.

a yo gukinira ikipe y'igihugu y'Ubwongereza y'abato agiye gukinira ikipe y'igihugu y'u Burundi

Uyu musore wavuye mu gihugu cy’u Burundi afite imyaka 10 gusa aho yagiye mu Bwongereza asanzeyo umuryango we akaba agiye kubona uburenganzira bwo gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi ibi bikaba ari ibyishimo bidasanzwe ku baturage bo mu gihugu cy’u Burundi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU