Mu gihe Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) yasohoye itangazo rikumira amafoto n’amashusho y’Urukozasoni, Umuhanzikazi Oda Paccy we avuga ko Kwambara imyenda yerekana ibice by’Ibanga nk’Ikariso n’Isutiya ntakibazo kibirimo, kuko ngo bituma ibihangano bye birebwa cyane.

Oda Paccy ubusanzwe witwa Uzamberumwana Pacifique ari mu baraperikazi bakunzwe mu Rwanda, akaba azwi cyane mu ndirimbo nka No Body, Ntago mbyicuza, Igikuba, Niba ari wowe n’izindi nyinshi.

Paccy ari mu bahanzikazi bazwiho gukora udushya
Paccy ari mu bahanzikazi bazwiho gukora udushya

Mu minsi ishize, Oda Paccy yashyize hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yikinzeho ikoma maze ivugisha benshi cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ngo ntakibazo na gito abibonamo kuko ngo byamufashije kurushaho kwamamaza ibihangano bye.

Oda Paccy aherutse kwifotozanya ikoma, maze bivugisha benshi
Oda Paccy aherutse kwifotozanya ikoma, maze bivugisha benshi

Nyuma yuko MINISPOC isohoye itangazo rikumira amafoto n’amashusho y’urukozasoni, Oda Paccy we yavuze ko umuhanzi aba afite ubuzima bubiri {Ubuzima busanzwe, ndetse n’ubuzima bwo mu muziki}, bityo ngo aba agomba kwambara ibishoboka byose kugira ngo akurure abantu benshi.

MINISPOC iherutse gusohora itangaza ryo kwamagana amashusho n'amafoto y'urukozasoni
MINISPOC iherutse gusohora itangaza ryo kwamagana amashusho n’amafoto y’urukozasoni

Oda Paccy yagize ati “Ntekereza ko umuhanzi aba afite ubuzima bubiri{ Ubuzima busanzwe, ndetse n’ubuzima bwo mu muziki}, mu buhanzi umuntu aba agomba kwambara imyambarire ikurura abantu kugira ngo barusheho kureba ibihangano bye, bivuze ko muri ubwo buzima bubiri haba hagomba kujyamo itandukaniro. Ntago mvuze ngo umuhanzi yambare ubusa buri buri, gusa imyambaro nka Bikini, n’indi migufi ntacyo itwaye.”

Kuba ngo yashyira amafoto kuri Instagram yambaye Ikariso n’isutiya ntakibazo kirimo, keretse ngo agiye nko mu nama abyambaye.

Paccy avuga ko kwambara Ikariso n'Isutiya mu mashusho ntacyo bitwaye, keretse ngo agiye mu nama abyambaye
Paccy avuga ko kwambara Ikariso n’Isutiya mu mashusho ntacyo bitwaye, keretse ngo agiye mu nama abyambaye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU