Mu gihugu cya Nigeria mu rusengero imbere y’abayoboke, Pasiteri yasabye umugore kwiyambura ikariso atitaye ku bari aho bose, ngo kugirango asengere uyu mugore maze azabashe gutwita.

Pasiteri yasabye umugore kwiyambura ikariso mu rusengero

Muri iki gitondo, ku ifoto yakwirakwiriye ku rubuga rwa Facebook, umupasiteri agaragara arimo gufasha umugore gukuramo ikariso ye. bashagariwe n’undi mugabo n’umugore, uyu mu pasiteri ngo akaba yarahise anamusaba uyu mugore gufungura amaguru ye cyane ngo  kugirango umwuka utuma asama winjire mu gitsina cye.

Pasiteri yasabye umugore gukuramo ikariso mu rusengero
Ifoto yakwirakwijwe hirya no hino kuri Facebook

Ni mu gihe hirya no hino ku isi hakomeje kugaragara abayobozi b’abanyamadini n’abayoboke bayo bakora ibikorwa biteje urujijo, ndetse ugasanga bamwe aho kuyobora imitima y’abayoboke babo bita intama, ahubwo baba bagamije kubayobya no kubarya utwabo. Buri wese akaba asabwa kuba maso no gukurikiza ibyiyumviro by’umutima we, kwitondera amatorero y’inzaduka kuko amwe muri yo afite imyitwarire n’inyigisho zidasanzwe kandi zitari nziza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU