Umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, Patient Bizimana afatanyije n’abandi bahanzi bakunzwe bakoze igitaramo ngarukamwaka cyo kwizihiza Pasika ‘Easter Celebration Concert’ cyari cyatumiwemo umuhanzikazi w’icyamamare Sinach waturutse mu gihugu cya Nigeria.

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga

Iki gitaramo kitabiriwe n’imbaga y’abantu batinye imvura y’amahindu yatangiranye nacyo kugeza kirangiye, cyabereye muri Parikingi ya sitade amahoro I Remera mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mata 2018, Umunsi isi yose by’umwihariko abemera Kirisitu bizihizaho umunsi mukuru wa Pasika aho bibuka umunsi w’izuka rya Yezu.

Iki gitaramo cyari giteganyije gutangira ku isaha ya saa Cyenda nk’uko mu byakomeje kugenda bitangazwa n’abagiteguye ubwo bacyamamazaga, gusa iyi saha yageze abantu bataraba benshi aho cyagombaga kubera.

Ahagana saa kumi n’iminota mike nibwo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko muri aka kace ka Remera imvura yatangiye kurwa ari nyinshi ariko abantu bari bitabiriye iki gitaramo babanza kugama nyuma igabanyutse baragaruka ari nako abandi bagenda bava mu ngo zabo bagera aha kuri Sitade Amahoro.

Patient Bizimana usanzwe ategura iki gitaramo ngaruka mwaka cyo kwizihiza Pasika, yashimiye abitabiriye dore ko kuva gitangiye kugeza kirangiye imvura itigeze icogora ariko benshi bakomeje kwitwikira imitaka bashyigikira uyu muhanzi wari wafatanyije na Sinach, Aime Uwimana ndetse na Israel Mbonyi. 

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga
Patient Bizimana yifatanyije n’abakirisitu kwizihiza Pasika no kwishimira izuka rya Yezu 

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga
Israel Mbonyi ukunzwe cyane muri izi ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nawe yaririmbye muri iki gitaramo

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga

Abitabiriye iki gitaramo ntibakomwe mu nkokora n’imvura yari nyinshi 
Abitabiriye iki gitaramo ntibakomwe mu nkokora n’imvura yari nyinshi 

Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ingeri zose, Muyoboke Alex nawe yari yakitabiriye 
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’ingeri zose, Muyoboke Alex nawe yari yakitabiriye 
Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anita Pendo nawe wari witabiriye iki gitaramo
Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anita Pendo nawe wari witabiriye iki gitaramo yarimo afata amafoto y’urwibutso 
Patient Bizimana yakoze igitaramo cyitabiriwe n’imbaga
Ubwitabire bwari ku kigero cyo hejuru n’ubwo imvura yari nyinshi 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU