Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’intebe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo (MININFRA ), James Musoni yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma
MINECOFIN Gatete Claver yagizwe Minisitiri w’ibikorwaremezo – MININFRA



Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa 6 Mata 2018, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’ibikorwaremezo asimbuye Musoni James wari uwumazeho igihe.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma
Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

Dr. Uzziel Ndagijimana akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi.

Mu yindi myanya:

  • Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.
  • Rugigana Evariste yagizwe Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe
  • Mirembe Alphonsine agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika.

Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo:

  • Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri
  • Makolo Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wa RwandAir ku mwanya yasimbuyeho Col Chance Ndagano.
  • Karake Charles yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma
  • Byusa Michelle agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU