Umuhanzi w’Ikirangirire muri Africa Nzima, Peter Okoye wahoze aririmba mu itsinda rya P Square yamaze gusesekara mu mujyi wa Kigali, aho aje kwitabira igitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Convention Center ku mugoroba wo kuri iki cyumweru Tariki ya 29 Mata 2018.

Mr P yageze i Kigali azanye n'abazamufasha muri iki gitaramo
Mr P yageze i Kigali azanye n’abazamufasha muri iki gitaramo

Mu minsi ishize, nibwo aba basore b’impanga bari bagize itsinda rya P Square ryakunzwe cyane mu muziki(Peter na Paul Okoye)batangaje ko batandukanye burundu, buri wese atangira urugendo rwa muzika ku giti cye.

Peter yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku isaha ya Saa yine z’ijoro, akaba yazanye n’abandi basore bazamufasha gutaramira abanyarwanda muri iki gitaramo cyiri muby’uruhererekane yise “All Eyes on P Tour.”

Igitaramo cya Mr P kizabera muri Kigali Convention Center, kwinjira bizaba ari ubuntu
Igitaramo cya Mr P kizabera muri Kigali Convention Center, kwinjira bizaba ari ubuntu
Peter Okoye ari mu bahanzi bakomeye muri Africa
Peter Okoye ari mu bahanzi bakomeye muri Africa
Imodoka yagiyemo
Imodoka yagiyemo

Tubibutse ko Sauti Sol bo muri Kenya nabo basesekaye mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe abahanzi nyarwanda barimo Charly na Nina, Knowless Butera, Riderman ndetse na Phionnah Mbabazi nabo biteguye neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU