Umuhanzikazi Mugemana Yvonne {Queen Cha} uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere k’Africa y’Iburasirazuba, yatangaje ko ngo yifuza Umwana w’Uruhinja.

Queen Cha uri mu bahataniye igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 8 (PGGSS8) yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo nka Baby Love, Umwe Rukumbi, Kizimyamwoto, Ishusho y’urukundo n’izindi nyinshi.

Queen Cha ari mu bahanzikazi bahatanye mu irushanwa rya PGGSS8
Queen Cha ari mu bahanzikazi bahatanye mu irushanwa rya PGGSS8
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne
Queen Cha ubusanzwe yitwa Mugemana Yvonne

Kuri ubu, uyu muhanzikazi yatangaje ko yifuza Umwana w’uruhinja, mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Whatsapp.

Queen Cha yagize ati “I want a baby.” Mu Kinyarwanda ati “Nshaka umwana.”

Ubutumwa Queen Cha yashyize hanze
Ubutumwa Queen Cha yashyize hanze

Tubibutse ko Queen Cha aherutse kujya muri Label ya The Mane asanzemo Mubyara we Safi Madiba, ndetse n’umuhanzikazi Marina.

Queen Cha aherutse kwerekeza muri Label ya The Mane
Queen Cha aherutse kwerekeza muri Label ya The Mane

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU