Umuhanzikazi ufite igikundiro mu Rwanda, Mugemana Yvonne {Queen Cha} yamaze kwerekeza muri Label ya The Mane aho asanzeyo Safi Madiba n’umuhanzikazi Marina.

Umuhanzikazi Queen Cha nawe yamaze kwerekeza muri The Mane isanzwe ibarizwamo Safi na Marina
Umuhanzikazi Queen Cha nawe yamaze kwerekeza muri The Mane isanzwe ibarizwamo Safi na Marina

Queen Cha ari mu bakobwa bigaruriye imitima ya benshi yifashishije indirimbo ze nka Umwe Rukumbi, Kizimyamwoto, Ishusho y’Urukundo n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, Queen Cha uherutse no gutorerwa kuzahatana mu irushanwa rya PGGSS8 yamaze kwerekaza muri Label ya The Mane isanzwe ibarizwamo abahanzi babiri aribo {Safi Madiba na Marina}.

Imikoranire ya Queen Cha na The Mane yatangajwe nyuma yuko Bad Rama na nyirubwite bavuye mu gihugu cy’Ubugande, aho bari baragiye gukorera ibihangano binyuranye bizajya hanze mu minsi iri imbere.

Queen Cha yatangajwe nk'umuhanzi wo muri The Mane nyuma yo kuva muri Uganda gukorerayo indirimbo zinyuranye
Queen Cha yatangajwe nk’umuhanzi wo muri The Mane nyuma yo kuva muri Uganda gukorerayo indirimbo zinyuranye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU