Ikipe ya Rayon Sports ifite umukino uyu munsi ku isaha ya saa moya aho irakina umukino wayo na Costa Do Sol, umukino urabera mu gihugu cya Mozambique mu gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda muri CAF Confederations Cup, aho Rayon Sports ishobora gukora amateka.

Rayon Sports ishobora gukora amateka ikagera aho yakomanze kenshi bikarangira itahageze

Ibi ntago byaba ari amateka kuba Rayon Sports igeze kuri uru rwego kuko iyo jenoside yakorewe abatutsi itayibuza gukomeza mu ijonjora rya nyuma rya CAF Confederations Cup yagezemo isezereye igihangange Al Hilal ku bitego 4 kuri 1 mu mukino wabaye kuwa 6 Werurwe 1994.

Rayon Sports ishobora gukora amateka ikagera aho yakomanze kenshi bikarangira itahageze

Si ubu gusa kandi dore ko n’umwaka ushize ikipe ya Rayon Sports yarifite amahirwe menshi yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederatinos Cup gusa ikaza gukurwamo n’ikipe ya Rivers yo mu gihugu cya Nigeria.

Rayon Sports ishobora gukora amateka ikagera aho yakomanze kenshi bikarangira itahageze

Icyizere kiraganje mu banyarwanda by’umwihariko mu bakunzi ba Rayon Sports ko aho bagiye bakomanga nyamara ntibabashe kuhinjira uyu munsi bashobora kuhinjira kuko ku mukino ubanza warangiye ikipe ya Rayon Sports inyagiye ikipe ya Costa Do Sol yo muri Mozambique ibitego 3 kuri 0 bya Shaban Hussein Tchabalala watsinzemo 2 na Muhire Kevin.

Rayon Sports ishobora gukora amateka ikagera aho yakomanze kenshi bikarangira itahageze

Urukundo n’icyizere abanyarwanda baba muri Mozambique bagaragarije ikipe ya Rayon Sports ubwo yageraga ku kibuga cy’indege byatumye Bakame na bagenzi be umutima ubasaba kugira icyo bakorera abafana babo b’imitima itaryarya bari hirya no hino ku isi nkuko babitangaje kumunsi w’ejo.

Rayon Sports ishobora gukora amateka ikagera aho yakomanze kenshi bikarangira itahageze
Bakame na bagenzi be biteguye gushimisha abanyarwanda

Rayon Sports ifitiye umwenda abakunzi bayo bayibaye hafi haba mu bibi no mubyiza ndetse bakaba baraza kuwishyura kuri uyu mugoroba nibatuma intsinzi ibasha gutaha i Rwanda dore ko yakoreye imyitozo bwa mbere kuri Zimpeto National Stadium mu mujyi wa Maputo muri Mozambique ku munsi w’ejo,aho umukino wayo na Costa Do Sol uza gukinwa kuri uyu wa gatatu saa moya (19h00).

Rayon Sports ishobora gukora amateka ikagera aho yakomanze kenshi bikarangira itahageze
Zimpeto National Stadium iraza kuberaho umukino

Rayon Sports iraza gukina uyu mukino idafite abakinnyi bayo barimo Kwizera Pierrot na Bimenyimana Bonfils Caleb bafite amakarita y’umutuku ndetse na Irambona Eric wasigaye mu Rwanda kubera imyitwarire mibi, mugihe umukinnyi rutahizamu ukomeye wa Costa Do Sol witwa Terence utaragaragaye mu mukino ubanza i Kigali araza gukina uyu mukino, Rayon Sports ikaba yifuza gukora amateka ikagera aho yakomanze kenshi bikarangira itahageze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU