Ikipe ya Rayon Sports yagobotswe n’ abanyarwanda baba Mozambique ubwo yageraga muri iki gihugu, aho yasanze nta numwe mu bagize ikipe yagiye kukina nayo yayiteguye ngo iyiyobore, byose bikaba byakozwe ku ishema ry’abafana ndetse n’abanyarwanda hahatuye.

Rayon Sports yagobotswe n' abanyarwanda baba Mozambique

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon sports yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Maputo ‘Mavalane International Airport’ yakirwa n’imbaga y’abanyarwanda baba muri Mozambique bayishimiye karahava ndetse bayiha ikaze muri iki gihugu.

Rayon Sports yifuzaga gukora imyitozo ku masaha ahuye n’ayo umukino uzaberaho, yahuye n’imbogamizi ikomeye ubwo yageraga kuri stade Costa do Sol ikoreraho imyitozo igasanga nta matara ikibuga kigira, Rayon Sports yagobotswe n’ abanyarwanda, byatumye abakunzi bayo bacana amatara y’imodoka zabo bazizengurutsa ikibuga abakinnyi babona uko bananura imitsi (décrassage).

Kubura abayakira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, usibye ishema ry’abafana n’abanyarwanda batuyeyo, kubura urumuri ruhagije ku kibuga yagombaga gukoreraho imyitozo mu mugi wa Maputo, abafana abanyarwanda baba muri uyu mugi bakayigoboka bacana amatara y’imodoka zabo akaba ariyo ikoreraho imyitozo, ishema ry’abanyarwanda.

Rayon Sports yagobotswe n' abanyarwanda baba Mozambique

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yababajwe n’ukuntu bakiriwe nabi n’ikipe ya Costa do Sol, aho batigeze babona umuntu uturutse muri iyi kipe ku kibuga cy’indege ndetse bagahabwa n’ikibuga kitagira amatara cyo gukoreraho imyitozo.

Yagize ati: “Ntabwo twigeze tubona umuntu wa Costa do Sol aza kutwakira, ku kibuga cy’indege hari imodoka y’abayobozi gusa. Ibi ntitwigeze tubiha umwanya kuko twaba turi kwinaniza ku busa, twe icyo dushize imbere ni ugutsinda.”

Rayon Sports yageze muri Mozambike ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo, aho yacumbikiwe kuri Pestana Rovuma Hotel y’inyenyeri 5 iri mu mugi wa Maputo, umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Costa do Sol ukaba uzaba ku munsi w’ejo taliki ya 18 Mata ku I saha ya 19h00 za hano I Kigali. Umukino ubanza Rayon sports yatsinze Costa do Sol ibitego 3-0.

Minnaert yavuze ko we n’abakinnyi bafite intego imwe yo kwitwara neza ndetse batitaye ku byo bari gukorerwa n’ubuyobozi bwa Costa do Sol, buri gukora ibishoboka byose ngo bacike intege, bazitware nabi mu mukino uteganyijwe ku munsi w’ejo saa 19h00.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU