Umuraperi w’ikimenyabose ku Isi, William Leonard Roberts II  uzwi nka Rick Ross yamaze kugera mu gihugu cya Kenya, mu mujyi wa Nairobi nyuma y’igihe kirekire bamutegereje.

Yageze muri Kenya ubona ko ananiwe
Yageze muri Kenya ubona ko ananiwe

Uyu muraperi w’umuny’America afite Imyaka 42, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Purple Lamborghini, Hustling, Waka Waka yakoranye na Diamond Platnumz n’izindi nyinshi.

Kuri uyu wa Gatanu, Tariki ya 27 Mata 2018, nibwo Rick Ross yasesekaye mu mujyi wa Nairobi ho muri Kenya, maze atangaza ko aje gukorera igitaramo cy’Umuriro muri iki gihugu.

Rick Ross yageze ku Kibuga cy’indege cya JKIA aherekejwe n’ikipe y’abantu bacunga inyungu ze, Dj we ndetse na bamwe mu bagize itsinda rigari rimucuruzangira.

Rick Ross arakunwe cyane muri Hip Hop
William Leonard Roberts II arakunwe cyane muri Hip Hop
Rick Ross akigera i Nairobi yavuze ko aje kuhakorera igitaramo cy'umuriro
Rick akigera i Nairobi yavuze ko aje kuhakorera igitaramo cy’umuriro
Rick Ross aje muri Kenya ku butumire bwa NRG Radio
Rick Ross aje muri Kenya ku butumire bwa NRG Radio
Imodoka zaherekeje Rick Ross ubwo yajyaga kuri Hotel azacumbikamo
Imodoka zaherekeje Rick Ross ubwo yajyaga kuri Hotel azacumbikamo

William Leonard Roberts II aje muri Kenya ku butumire bwa NRG Radio, imwe mu zikomeye muri Kenya, akaba azaririmbira ahitwa Carnivore kuri uyu wa Gatandatu, igitaramo cye cyizanagaragaramo abandi bahanzi bakomeye muri Kenya barimo Khaligraph, Camp Mulla, Fena Gitu na Nyashinski.

AMASHUSHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU