Ubuyobozi bwa Sendika RMU (Rwanda Media Union), bwizera ko ibiganiro hagati y’abahuriye mu mwuga w’itangazamakuru aribyo bishobora kuzacyemura ibibazo bikomeje uyu mwuga aharindimuka,nu ukuvuga ibiganiro hagati y’abahuriye muri uyu mwuga barimo abanyamakuru n’abafite ibigo by’ibitangazamakuru hano mu Rwanda.

Rwanda Media Union



Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 5 Mata 2018, mu kiganiro nyungurana bitekerezo cyahuje itangazamakuru n’Ubuyobozi bwa Sendika ‘RMU’ (Rwanda Media Union) ihuje abakora mu mwuga w’itangazamakuru barimo abanyamakuru ndetse n’abayobozi b’ibigo bikora itangazamakuru

Mwitende I-Kabod, Umwarimu muri kaminuza zitandukanye za hano mu Rwanda yasobanuye ko ubundi Sendika ibaho ahanini ihuje abantu bahuje ibibazo, ndetse n’uburyo bwo kubishakira ibisubizo mu rwego rwo guharanira uburenganzira runaka baba baharanira.

Yakomeje avuga ko iyo abo bantu bashyize hamwe bakubahiriza amategeko runaka baba barashyizeho kandi bakayemeranyaho bibafasha mu kubarengera, aha atanga urugero rw’abakozi birukanwa mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abakoreshwa batagira ubwishingizi, ndetse n’abakoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Agaruka ku mpamvu nyamukuru y’iyi sendika ya ‘Rwanda Media Union’, Nsabimana Jean Claude, umuyobozi wayo yavuze ko bajya kuyitekereza bari bagamije kurebera hamwe uburyo ibibazo biri mu bakora umwuga w’itangazamakuru baba abanyamakuru ndetse n’abafite ibigo by’itangazamakuru, byabonerwa umuti kandi hakanarebwa n’uburyo bwo kuzamura imibereho yabo.

Yagize ati “Iyi sendika yatangiye muri 2016 aho twari tumaze kubona ikibazo kiri mu itangazamakuru, ikibazo cy’imibereho y’abanyamakuru aho twavugaga duti kuki abanyamakuru aribo birirwa bavugira abandi, bagaragaza ibibazo bibera ahandi ariko ugasanga twebwe ubwacu ntidufite urwego rutuvugira ibibazo cyane cyane ibirebana n’imibereho ugasanga nibo bafite imibereho mibi, nibo batagira umushahara, nibo batagira amasezerano (Contract), nibo batagira ubwiteganyirize n’ibindi byinshi”



Yakomeje agira ati: “Aho rero niho twaje gufata umwanya turavuga duti reka dushyireho urwego ruduhuza rugamije kurebera hamwe uburyo twakwifasha natwe ubwacu kugaragaza ibyo bibazo niho twashyizeho urwego rwa Sendika ya Rwanda Media Union tuyitangiza muri 2016”

Jean Claude kandi yakomeje avuga ko iyi sendika yabo ifite gahunda yo kuganira n’abayobozi b’ibitangazamakuru n’izindi nzego zose bireba zirimo na Leta byose bikaba mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo

Sendika y’itangazamakuru ‘RMU (Rwanda Media Union) yatangiye muri 2016, kuri ubu imaze kugira abanyamuryango 68 barimo abanyamakuru n’abayobozi b’itangazamakuru bahuriye mu mugambi umwe wo guhashya za kidobya zakomeje gukoma mu nkokora abakora muri uyu mwuga no gushaka umuti ku bibazo bitandukanye bikomeje kugariza itangazamakuru ryo mu Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU