Seoul muri Koreya y’Amajyepfo, muri kaminuza ya Dongguk, hafunguwe ishuli ryigisha gutereta ku basore n’inkumi, ndetse no gufasha abantu kumenya guhitamo neza abo bakwiriye gushakana.

Seoul muri Koreya y’Amajyepfo hafunguwe ishuli ryigisha gutereta

Muri iri shuli rigamije kuzamura imibanire y’abanyakoreya, abarigana bari kwigishwa uko banoza ibiryaniranye n’imibanire ndetse no gushing umuryango ubereye buri wese.

Ishuli ryigisha kubaka ingo ryafunguwe muri Koreya y’Amajyepfo
Ishuli ryigisha gutereta no kubaka ingo ryafunguwe muri Koreya y’Amajyepfo

Iri shuli Leta ya Koreya y’Amajyepfo yarifunguye, nyuma y’aho benshi mu rubyiruko basigaye banga gushaka kubera gutinya ibibazo biba mu ishyingiranwa, ndetse no gufasha abakiri bato kubyara, dore ko benshi mu baturage ba Koreya y’Amajyepfo basigaye bahitamo kubana batabyara cyangwa kubyara abana bake.

Koreya y’Amajyepfo ikomeje gusubira inyuma mu mibare y’abantu bavuka ku buryo abayobozi b’iki gihugu bafite impungenge ko mu minsi iri imbere cyazabura amaboko agikorera kubera umubare w’abasaza ushobora kwiyongera cyane kurusha urubyiruko.

Urubyiruko rwo muri Koreya ntirugishaka kubyara
Kugabanuka kw’abaturage kuko urubyiruko rwo muri Koreya ntirugishaka kubyara

Kubera ko iki gihugu kiri gutera imbere mu bukungu umunsi ku munsi, benshi mu bagabo barajwe ishinga no gushaka amafaranga ndetse ntibagishishikajwe no gushaka abafasha ndetse no kubyara, ibi bikaba byaratumye Leta ifata ingamba zo gutangira kwigisha urubyiruko kororoka no kubyara benshi.

Koreya y’Amajyepfo yafashe ingamba zo guha ishimwe ababyeyi barengeje abana 3 ndetse bakaborohereza ku byerekeye uburezi bwabo.

Umubare w’abavuka waramanutse muri Koreya
Umubare w’abana bavuka waramanutse cyane muri Koreya

Mu mwaka ushize umubare impuzandengo y’umubare w’abana bavuka muri Koreya y’Amajyepfo yaguye hasi cyane aho buri mubyeyi abarirwa umwana umwe mu gihe mu myaka ishize bari abana 2.

Si Koreya y’Amajyepfo ifite ikibazo cy’umubare w’abana bavuka uri hasi,kuko ibihugu nka Taiwan, Japan, Hong Kong na Singapore bugarijwe n’iki kibazo ndetse basigaye bahemba amafaranga menshi umubyeyi ubyaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU