Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 14 Mata 2018, indege za Amerika zifatanyije n’ Ubwongereza ndetse n’ Ubufaransa zohereje ibisasu ku ngabo z’ Uburusiya ziri mu gihugu cya Siriya ndetse n’ ahakekwa kuba habitswe intwaro z’ubumara.

Amerika n'abo bafatanyije barashe ahakekwa kuba habitswe intwaro z'ubumara

Mu makuru yabyutse acicikana ku bitangazamakuru binyuranye ndetse bikanatangazwa n’umunyamabanga mukuru wa Leta muri Amerika Mike Pompeo, yavuze ko ibyo Uburusiya bwashakaga bubibonye, ko bamaze kugarika ingabo za Putin zari zimaze iminsi muri Siriya ndetse zishinjwa kugira uruhare mu bitero byakoreshejwe intwaro z’ubumara bikarimbura inzirakarengane 70 z’abanya Siriya.

Syria: Amerika n'abo bafatanyije barashe ahakekwa kuba habitswe intwaro z'ubumara
Mike Pompeo uherutse kugirwa umunyamabanga wa USA na Trump

Mike Pompeo yagize ati: “Tumaze iminsi tubivuga, Uburusiya bwabonye umukino bwifuzaga. Ubu amagana y’ingabo z’Abarusiya yapfuye.”

Pompeo wavuze ko kuri ubu Uburusiya ari umwanzi ukomeye wa Amerika ,yemeje ko ibisasu byarashwe n’indege z’ Abanyamerika n’abo bafatanyije, bigamije guca intege abashyigikiye Perezida Bashar al_Assad wa Siriya.

Perezida Donald Trump we yatangaje ko bahisemo kurasa ibisasu ku ngabo z’ Uburusiya ziri muri Siriya kubera uruhare rwazo mu bitero byabereye Douma.

Trump yakomeje avuga ko ibi Leta ya Amerika, Ubwongereza n’ Ubufaransa babikoze mu rwego rwo kwamagana ikorwa, ikwirakwizwa ndetse n’ikoreshwa ry’ibitwaro by’ubumara, kandi ko bazakomeza kohereza ibi bisasu kuri Siriya kugeza ihagaritse gukoresha ibitwaro by’ubumara.

Syria: Amerika n'abo bafatanyije barashe ahakekwa kuba habitswe intwaro z'ubumara
Trump yavuze ko biteguye gukomeza kurasa ibisasu kugeza ubutegetsi bwa Siriya buhagaritse gukoresha intwaro z’ubumara.

Theresa May, Minisitiri w’Intebe w’ Ubwongereza we yemeje uruhare rw’iki gihugu mu gufatanya na Amerika kurwanya ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara, barasa ibisasu ahakekwa kuba habitswe intwaro z’ubumara.

Kugeza ubu hategerejwe icyo Uburusiya buri buze gukora, kuko umuvugizi wabwo muri UN yavuze ko biteguye kurwana igihe cyose Amerika izatangiza intambara none byabaye, ibi bikaba bica amarenga ko intambara y’ibi bihugu yatangiye.

Kuri ubu biravugwa ko Amerika yamaze gushyira amato yayo y’intambara ahagarika ibisasu mu Nyanja ya Mediterane mu rwego rwo kwitegura iyi ntambara ikaze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU