Abakinnyi batandatu b’ikipe y’igihugu y’amagare Team Rwanda bamaze iminsi bitegura barerekeza mu gihugu cya Senegara gukina irushanwa rya Tour du Senegal rizatangira i tariki ya 22 mata 2018 ku  Cyumweru.

Team Rwanda irajya gukina Tour du Senegal irimo Amakipe y'ibigugu

Kuwa kane tariki ya 19 mata 2018 mu masaha ya nimugoroba nibwo abakinnyi b’ikipe ya Team Rwanda bazahagararira u Rwanda muri Senegal baza guhaguruka i Kigali berekeza Dakar muri Senegal, mu marushanwa yo gusiganwa ku magare azazenguruka igihugu cya Senagal mu gihe cy’iminsi 8 kuva tariki ya 22-29 Mata 2018. Iri siganwa rinyura mu bice bitandukanye nyaburanga bigize igihugu cya Senegal.

Team Rwanda irajya gukina Tour du Senegal irimo Amakipe y'ibigugu

Iyi kipe izahagararira u Rwanda igizwe n’abakinnyi bayobowe na Bonaventure Uwizeyimana, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier, Ukiniwabo Jean Paul Rene ndetse na Uwiduhaye, umutoza ni Sempoma Felix, umukanishi akaba Maniriho Eric naho umumaseri azaba ari Ruvogera Obed.

Dore gahunda y’irushanwa:

Ku Cyumweru tariki 22 Mata 2018, Dakar > Thies               (143.2 km)

Ku wa mbere tariki 23 Mata 2018, Thies > St Louis             (181.8 km)

Ku wa kabiri tariki 24 Mata 2018, St Louis > Pire-Goureye               (148.5 km)

Ku wa Gatatu tariki 25 Mata 2018, Thies > Thies  (108 km)

Ku wa Kane tariki 26 Mata 2018, Thies > Ndangane           (158.2 km)

Ku wa Gatanu tarikii 27 Mata 2018, Ndangane > Ngueniene         (114.9 km)

Ku wa Gatandatu tariki 28 Mata 201, Ngaparou > Ngaparou          (140 km)

Ku Cyumweru tariki 29 Mata 2018, Corniche Ouest de Dakar > Corniche Ouest de Dakar (102.4 km)

Amakipe azitabira Tour du Senegal 2018

  1. Équipe nationale du Bénin
  2. Club La Défense (France)
  3. Team Embrace the World (Allemagne)
  4. Équipe nationale d’Éthiopie
  5. Équipe nationale du Gabon
  6. Équipe nationale de Gambie
  7. Global Cycling Team (Pays-Bas)
  8. G.S. Maltinti Lampadari (Italie)
  9. Team Interpro Stardalli Cycling (Japon)
  10. Team Kenyan Riders Safaricom (Kenya)
  11. Équipe nationale du Mali
  12. Équipe nationale du Maroc
  13. Équipe nationale du Niger
  14. Équipe nationale République Démocratique du Congo
  15. Équipe nationale du Rwanda
  16. Équipe nationale du Sénégal
  17. Équipe Sovac Natuea4ever (Algérie)
  18. Sélection Suisse Romande
  19. Team Veloselect Apogée (Canada)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU