Uburusiya bwihanangirije Amerika busaba ko iyi Leta itagomba kwivanga mu bibazo bya Siriya ngo yohereza ingabo muri iki gihugu kubera ibitero by’intwaro z’ubumara ingazo za Siriya ziherutse gukoresha zikica abantu 70.

Uburusiya bwihanangirije Amerika kubera Siriya

Uhagarariye Uburusiya mu muryango w’abibimbye Vasily Nebenzi ayatangaje ko Amerika  yakagombye kureka gucura imigambi yo kohereza abasirikare bayo cyangwa se kwivanga mu bibazo bya Siriya.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbasaba ko bakwisubiraho bagahagarika imigambi bafite kuri Siriya kuko bazirengera ingaruka zizava mu kohereza ingabo zabo muri Siriya.”

Abayobozi bo mu bihugu by’ Uburengerazuba batangaje ko basenyeye umugozi umwe kugira ngo bahagarike abakoresheje intwaro za kirimbuzi mu gace ka Douma, intwaro zatumye inzirakarengane zisaga 70 zihasiga ubuzima.

Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron we akaba yemeje ko buri wese yiteguye guhangana n’ibikorwa byo gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara.

Leta ya Siriya yahakanye ko nta ntwaro z’ubumara zakoreshejwe muri Douma ndetse yemereye abashakashatsi kujya gupima kugira ngo bashyire hanze ukuri.

Leta y’ Uburusiya na Iraq zishinjwa gufatanya na Siriya kugira ngo Perezida wayo Bashar al-Assad agume ku butegetsi,ibi bikaba biri guteza umwuka mubi, ndetse bikaba bishobora guteza intambara ikomeye hagati y’ibi bihugu by’ibihangange.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU