Ibikorwa by’ Ubushotoranyi mu bafana bibyara imvururu hagati y’abafana bikunze kugaragara hirya no hino ku Isi, cyane cyane ku bafana bigize intagondwa “Hourigans” ku makipe y’ abakeba, ugasanga rimwe na rimwe ubuzima bwa bamwe nuhasigara.

Ubushotoranyi mu bafana bigiye kujya bihanwa

 

No mu Rwanda ibikorwa by’ Ubushotoranyi mu bafana, hagati y’abafana b’amakipe y’abakeba biragenda bigaragara ndetse hari ubwoba ko bidakumiriwe hakiri kare byagera ku rwego batangira kujya barwana.

Ubushotoranyi mu bafana, bimwe mu byagarutsweho cyane mu gihe cya vuba ni abafana ba Kiyovu Sports bagaragaye ku wa 22 Mata 2018 batwika imyambaro ya Rayon Sports nyuma y’umukino amakipe yombi yari amaze kunganya ibitego 2-2.

Mu Kwakira 2017, nabwo byavuzwe ko umufana wa Kiyovu Sports yasutsweho inkari n’aba Rayon Sports; icyo gihe bamwe batabwa muri yombi na Polisi ariko baza kurekurwa; ahandi ugasanga abafana ba Rayon Sports bica ibikona iyo bagiye guhura na APR FC ndetse n’ibyagaragaye abafana ba Rayon Sports bacukura kuri Stade Mumena bakavuga ko bashyinguye Kiyovu Sports ubwo yari imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Ubushotoranyi mu bafana bigiye kujya bihanwa
Ubushotoranyi mu bafana, Kiyovu Sports bagaragaye batwika imyenda y’ibirango bya Rayon Sports

Iyi myitwarire iteye inkeke yatumye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bushyira mu byihutirwa guhindura amategeko hakazashyirwamo ingingo zihana ibyo bikorwa by’ubushotoranyi nkuko byatangajwe n’Umuvugizi waryo, Bonnie Mugabe.

Yagize ati: “Ni imyitwaire idakwiye kuko umupira si intambara kandi Ferwafa yarabyamaganye cyane ndetse yavugishije abayobozi b’amakipe byagiye bigaragara ku bafana bayo. Hari amategeko arimo kuvugururwa uyu mwaka kandi ibi byose biri mu bizitabwaho cyane.”

Yakomeje agira ati: “Ariko n’abantu bari bakwiye kumva ko gushotorana bidakwiye bitari no mu muco wacu nk’Abanyarwanda.”

Mu kiganiro na igihe dukesha inkuru,Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, nawe yavuze ko bidakwiye kubona abafana bagira urugomo kuko ubusanzwe baba ari abavandimwe.
Yagize ati: “Twashyizeho inzego z’abafana n’ama-Fan Clubs kugira ngo bafashe bagenzi babo gukunda ikipe ariko mu buryo bwiza. Ubundi kera iyo umukino warangiraga, wasangaga tugiye ahantu hamwe na Kiyovu Sports tugasangira, tukaganira nk’abavandimwe.”

Yongeyeho ati: “Ntibikwiye kubona abantu bica ibikona aho byibereye, abandi ngo batwike imyenda, ibi byose turashaka kubica ariko ni uguhozaho. Bizagenda bigabanuka kuko abayobozi bashyize hamwe, ntuzigera wumva hari uwa Kiyovu Sports wavuze nabi uwa Rayon Sports cyangwa uwa Rayon Sports wavuze nabi uwa APR FC. Twese icyo dushaka ni kimwe, ni ugutsinda ariko mu bwubahane.”

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ntibyadukundira ariko nyuma y’aho abafana bayo bagaragaye batwika imyenda ya Rayon Sports, Umuyobozi w’abafana b’iyi kipe Minani Hemedi yasohoye itangazo ryo kwamagana iyo myitwarire.

Yagize ati: “Ku mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports ukaza kurangira ikipe zombi zinganya ibitego 2-2, nyuma yawo haje kugaragara ifoto igaragaza abantu babiri barimo gutwika umupira uriho amabara ya Rayon Sports. Iyo foto yakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye kandi byagaragaye nk’igikorwa cy’urukozasoni kidakwiye kuranga aba Sportifs.”

Yakomeje agira ati: “Bimvuye ku mutima mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’abakunzi ba Kiyovu Sports, dusabye imbabazi umuntu wese wahungabanyijwe n’iyo foto kuko ababikoze batabikoze ku nyungu za Kiyovu Sports, cyane ko ntawabibatumye. Kiyovu Sports ni ikipe yiyubaha ifite mu ntego zayo ikinyabupfura, ubucuti n’intsinzi.”

Umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports yavuze ko uwabikoze wese yambaye amabara y’iyi kipe akwiye kwigaya kandi nk’abayobozi bazabikurikirana. Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda basabwe kumenya ko siporo ari iyo guhuza abantu atari iyo kubiba amakimbirane. Abafana birirwa bica ibikona mu gushotora aba APR FC yambara umukara n’umweru bashobora kuzajya babihanirwa.

Ubushotoranyi mu bafana bigiye kujya bihanwa

Iyi myitwarire, ubushotoranyi mu bafana ba Rayon Sports ku bafana ba kiyovu Sports ntiyigeze yishimirwa na gato n’abakunzi ba Kiyovu Sports, ubwo bagaragazaga ko bayihambye mu 2017.

Ubushotoranyi mu bafana bigiye kujya bihanwa

Mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze gutsinda Kiyovu Sports ikamanuka mu cyiciro cya kabiri, ubushotoranyi mu bafana bwagaragaye abafana ba Rayon Sports bayishyingura Kiyovu Sports banashyiraho n’umusaraba.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU