Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 24 Mata 2018, Bugingo Bonny wamamaye ku izina rya Junior The Premier yaraye akorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko n’inshuti ze ndetse n’umufasha we Angel Muhoza.

Junior The Premier ubusanzwe uvukana na Sankara ya Yanga nabo bafite izina rikomeye mu gasobanuye yizihije isabukuru y’imyaka 29 ishize abonye izuba.

Ibi birori byo kwizihiza isabukuru ya Junior byateguwe n’aba Disk Bunner basanzwe bacuruza Film zisobanuye, bakaba bakoreye ibi birori Kagitumba ari naho Junior avuka, ndetse n’umuryango we niho utuye.

Junior The Premier amaze imyaka irenga itanu (5) akora uyu mwuga wo gusobanura filime azivanye mu nzindi ndimi akazishyira mu Kinyarwanda(Translation), akaba ahamya ko uyu ari umwuga uvamo Umugati.

Junior na Rocky
Junior na Rocky
Junior The Premier n'umukunzi we Muhoza Angel
Junior The Premier n’umukunzi we Muhoza Angel
No Stress ufasha Mukadaff nawe yari yitabiriye iyi sabukuru
No Stress ufasha Mukadaff nawe yari yitabiriye iyi sabukuru
Rocky Kirabiranya nawe usobanura Film yari yaje kwifatanya n'umuvandimwe
Rocky Kirabiranya nawe usobanura Film yari yaje kwifatanya n’umuvandimwe
Umuraperi Mukadaff ari mu bitabiriye iyi sabukuru
Umuraperi Mukadaff ari mu bitabiriye iyi sabukuru
Wari umunsi w'ibyishimo mu muryango wa Junior
Wari umunsi w’ibyishimo mu muryango wa Junior

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU