Iradukunda Jean Bertrand, umukinnyi ukomeye mu Rwanda yinjiye mu bikorwa byo kumurika imideli, aho ahamya ko agiye kujya abifatanya no guconga Ruhago.

Jean Bertrand yamenyekaniye mu makipe nka Amavubi, APR FC, Bugesera, Police akinira ubungubu n’izindi zinyuranye.

Kuri ubu, Uyu musore w’imyaka 22 yinjiye mu bikorwa byo kumurika imideli, aho asigaye akorana n’amaduka anyuranye akayamamariza imyambaro.

Iradukunda avuga ko kumurika imideli ntacyo bizahunganya ku kazi ke ko guconga ruhago
Iradukunda avuga ko kumurika imideli ntacyo bizahunganya ku kazi ke ko guconga ruhago

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda, Jean Bertrand yavuze uko azajya ahuza kumurika imideli no gukina umupira w’amaguru, ndetse anatangaza intego yifuza kugeraho.

Bertrand yagize ati “Muri Fashion, ngenda nkorana n’amaduka anyuranye nkayamamariza imyambaro yabo. Nabanje Gukorana na Moshions izwiho gukora Imyambaro ya Made In Rwanda, hanyuma ntangira no gukorana n’amaduka yandi asanzwe acuruza imyambaro y’abagabo.”

Twamubajije niba ajya ateganya kwitabira ibirori byo kwerekana imideli maze asubiza agira ati “Byaterwa n’ubwumvikane bwaza hagati yanjye nababitegura, hanyuma nkanavugana na Team yanjye kugira ngo bambwire niba ntacyo byabangamiramo kuri Gahunda zabo.”

Iradukunda Jean Bertrand akina muri Police FC
Iradukunda Jean Bertrand akina muri Police FC
Iradukunda Jean Bertrand yamamaza imyambaro inyuranye
Iradukunda Jean Bertrand yamamaza imyambaro inyuranye
Iradukunda Jean Bertrand yinjiye mu bikorwa byo kwerekana imideli
Iradukunda Jean Bertrand yinjiye mu bikorwa byo kwerekana imideli
Jean Bertrand na Dj Toxic bamamariza iduka rya Moshion
Jean Bertrand na Dj Toxic bamamariza iduka rya Moshion
Jean Bertrand asigaye akorana n'amaduka akomeye mu Rwanda
Jean Bertrand asigaye akorana n’amaduka akomeye mu Rwanda
Jean Bertrand afite imyaka 22
Jean Bertrand afite imyaka 22
Jean Bertrand ngo bibaye ngombwa yazajya anitabira ibirori bya Fashion, agaseruka
Jean Bertrand ngo bibaye ngombwa yazajya anitabira ibirori bya Fashion, agaseruka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU