Umugore w’umuhanzi Dr Jose Chameleone witwa Daniela Atim yamaze kwibaruka aho yabyariye muri Amerika aho uyu muhanzi yahise agaragaza ibyishimo atewe nuyu mwana umugore we yamaze kwibaruka.

Umugore wa Jose Chameleone yamaze kwibarukira muri Amerika

Jose Chameleone n’umugore we Daniela Atim bibarutse umwana w’umukobwa bahise baha izina rya Xara Amani Mayanja, Jose Chameleone abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagaragaje ibyishimo atewe nuyu mwana bibarutse ndetse anashimira cyane umugore we.

Umugore wa Jose Chameleone yamaze kwibarukira muri Amerika

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagize ati ” Murebe ibyo Imana yankoreye-Xara Amani Mayanja yatwiyunzeho muri iki gitondo saa moya na cumi nine wakoze  andreon_atim kubera kwihangana kwawe,imyitwarire yawe ndetse nuko unkunda gusa hejuru ya byose kumpa ibyishimo umugore aba agomba guhereza umugabo we. Nkwifurije ibyiza mwamikazi.Urakaza neza mwamikazi Xara Amani Mayanja.Mwarakoze buri wese kubwa masengesho yanyu”.

Umugore wa Jose Chameleone yamaze kwibarukira muri Amerika

Ubusanzwe Jose n’umugore we bakaba bari basanzwe bafitanye abana bane aribo Abba Marcus Mayanja, Alfa Joseph Mayanja, Alba Shyne Mayanja ndetse na Amma Mayanja uyu bibarutse akaba ari umwana wabo wa gatanu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU