Umugore w’umuhinzi witwa Dolores Leis ukomoka mu gace ka Coristanco ho mu majyaruguru y’igihugu cya Spain yabaye icyamamare nyuma y’amafoto ye yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo asa neza neza nka Perezida wa USA, Donald Trump.

Dolores Leis n'umugore wo muri Spain wenda gusa nka Perezida Donald Trump
Dolores Leis n’umugore wo muri Spain wenda gusa nka Perezida Donald Trump

Bikunze kubaho cyane ko rimwe na rimwe usanga abantu bafitanye ishusho n’ibyamamare bikomeye, k’uburyo niyo baciye ahantu cyangwa se ku mafoto, benshi bacyeka ko babonye ba nyiri ubwite.

Uyu mugore w’umuhinzi uba mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu cya Spain yatunguye benshi nyuma yo gufotorwa ifoto maze benshi bagacyeka ko yaba ari umwe mu muryango wa Perezida Donald Trump.

Dolores aganira n’ikinyamakuru cyitwa La Voz de Galicia cyo muri Spain yatangaje ko Impamvu abantu bavuga ko asa nka Trump biterwa nuko bose bafite imisatsi y’imyeru kandi yogoshe kimwe.

Uyu mugore asa neza neza nka Perezida Donald Trump
Uyu mugore asa neza neza nka Perezida Donald Trump

Yagize ati “Ntago nkunda gukoresha ibyuma by’iterambere, Umukobwa wanjye witwa Anna yaramfotoye maze arambwira ngo ifoto yanjye igiye kumpindura icyamamare, gusa ntago narinzi uko bizagenda, nyuma yo kubona abantu banyuranye bambwira ko nsa nka Perezida Trump, naratunguwe, maze mbabwira ko bishobora kuba biterwa nuko dufite imisatsi yenda kumera kimwe.”

Abantu banyuranye bagiye batanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamugira inama yo kutazakandagiza ikirenge muri Korea ya ruguru kuko bashobora gucyeka ko ari uwo mu muryango wa Perezida Trump.

Uyu mugore yagiriwe inama yo kutazakandagiza ikirenge muri Korea ya ruguru
Uyu mugore yagiriwe inama yo kutazakandagiza ikirenge muri Korea ya ruguru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU