Umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yo gutabwa muri yombi kubera gusakaza amashusho y’urukozasoni kumbuga nkoranyambaga uyu muhanzi kuri ubu kaba yamaze gufungurwa by’agateganyo. 

Diamond Platnumz yatawe muri yombi azira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni

Diamond Platnumz watawe muri yombi kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mata akaba yarakozweho iperereza ndetse akanakorerwa Dosiye kuri uyu wa kabiri gusa akaba yaraye arekuwe byagateganyo akaba azakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze kurekurwa byagateganyo

Nkuko umuvugizi wa Polisi muri Dar es Salaam witwa Lazaro Mambosasa akaba yatangarije TBC ko  Diamond akimara gufatwa yashyikirijwe polisi atangira gukorwaho iperereza nyuma baza kumurekura by’agateganyo aho yagize ati ” Yafashwe kugira ngo abazwe na polisi, yabajijwe Iperereza nirirangira tuzamushyikiriza urukiko.”

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze kurekurwa byagateganyo

Diamond Platnumz wagaragaye kuri uyu wa kabiri ari kumwe n’abunganizi be babiri ku cyicaro gikuru cya Polisi i  Dar es Salaam aho televiziyo ya TBC yagerageje kuvugana n’uyu muhanzi ku byaha akurikiranyweho gusa akanga kugira icyo abitangazaho.

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze kurekurwa byagateganyo

Mu bandi bikomwe n’abadepite ku kibazo cy’abasakaza amafoto n’amashusho yica umuco, hagarutsweho izina rya Zari n’abambari be, itsinda rya Shilole rimurwanirira mu gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu n’abamurwanirira, n’abandi.

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze kurekurwa byagateganyo
Umuhanzikazi Nandy nawe arashakishwa kubera gusakaza amafoto y’urukozasoni

Mu bahanzi bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga akaba atari Diamond Platnumz gusa dore ko n’umuhanzikazi witwa Nandy na we arashakishwa kubera amashusho yasohoye nyuma ya Diamond arimo akora ibihabanye n’umuco wa Tanzania we na mugenzi we Bill Nass.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU