Umukobwa w’Umunyakenya witwa Wahu usanzwe ari n’umuhanzikazi yatunguye abatari bake nyuma y’aho ashyiriye ifoto ye ku mbuga nkoranyamabaga ari gusomana na Musumbashyamba imwe mu nyamanswa z’ishyamba zizwiho uburebure budasanzwe.

Umuhanzikazi wo muri Kenya arasabirwa gukurikiranwa nyuma yo gusomana n'inyamaswa

Uyu muhanzikazi wo mu gihugu cya Kenya witwa Wahu Kagwi yatunguranye ubwo yashyiraga kumbuga ze nkoranyambaga ifoto ari gusoma Musumbashyamba ( Giraffe ) ibintu abenshi bafashe nkamahano aho abanyakenya bagiye bashimangira ko uyu mukobwa yarengereye cyane ugendeye ku bitekerezo bagiye batanga nyuma y’iyi foto. nubwo nyiri kubikora we yabifashe nkibintu bisanzwe nkibintu bisanzwe.

Umuhanzikazi wo muri Kenya arasabirwa gukurikiranwa nyuma yo gusomana n'inyamaswa

Uretse bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abasanzwe bakurikira uyu mukobwa kuri instagram ingeri zitandukanye z’ababonye iyi foto bakomeje gushimangira ko aya ari amahano bidakwiye ko umuntu muzima akwiye gusomana n’inyamanswa, benshi bakaba batangiye kumusabira ko yakurikiranwa mu nkiko kuko mu bigaragara uretse kwitesha agaciro ngo yasuzuguje n’ikiremwamuntu.

Umuhanzikazi wo muri Kenya arasabirwa gukurikiranwa nyuma yo gusomana n'inyamaswa

Nubwo benshi bakomeje kugenda basabira uyu mukobwa gukurikiranwa kugeza ubu ntiharamenyekana icyo minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo muri Kenya icyo iteganyiriza uyu mukobwa dore ko uyu mukobwa aya mahano yayakoreye muri pariki yazo nubundi iri muri Kenya hazwi nko muri Giraffe Center muri Karen.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU