Muri Afurika y’epfo, umukecuru w’imyaka 81 y’amavuko Esther Mahlangu akomeje gutangaza benshi kubera impano yibitseho yo gushyira imitako inogeye ijisho ku ma mamodoka ndetse n’amazu by’abakire.
Esther Mahlangu kuri ubu ubarirwa mu myaka 81 y’amavuko, impano n’ubushobozi akomeje kugaragaza bikomeje gutungura no gutangaza abatari bacye, cyane cyane iyi bakubise ijisho ku mitako yagiye akora, igaragarira ku ma modoka ahenze harimo BMW, Ranger Lover, Lambogin nizindi yagiye akoreraho ubugeni bwe.
Esther Mahlangu, uretse imitako agenda akora ku mamodoka, yagaragaje ubuhanga bwe ku buryo yagiye agirirwa icyizere na benshi bagiye bamuha akazi ko gukora imitako ku mazu y’abakire bo muri afurika y’epfo, ndetse n’abayobozi bakomeye bo muri iki gihugu bagiye bamushakisha kugirango abatakire amazu, byose yifashishije ubuhanga bwe mugushushanya.
Si abakire gusa uyu mukecuru Esther atakira amamodoka kuko n’abandi bose bifuza kuryoshya ibinyabiziga byabo baramugana akabibatunganyiriza.