Chiapas mu gihugu cya Mexique haravugwa inkuru y’ umukecuru w’ imyaka 96 y’ amavuko yatangiye kwiga, yayobotse inzira y’ishuli, akaba ashaka kwiga akarangiza amashuri mu rwego rwo kugera ku nzozi ze.

Umukecuru yatangiye kwiga

Uyu mukecuru witwa Guadalupe Palacio yatangiye kwiga gusoma no kwandika ubwo yari afite imyaka 92 birumvikana rwose ko ari umwe mu bantu batangiye kwiga bakuze cyane.

Uyu mukecuru kuri ubu akaba ari mu mashuri yisumbuye aho yatangaje ko agomba kwiga ashyizeho umwete, ni mu rwego rwo kugira ngo agere ku nzozi ze z’uko ku myaka ye 100 azaba arangije kwiga amashuri yisumbuye. Mu ishuri ngo uyu mukecuru ni umwe mu banyeshuri babahanga biga ku ishuri rye.

Kuri uyu wa mbere ushize ubwo uyu mukecuru yageraga ku ishuri ku munsi wa mbere w’ishuri, yakiranyweurugwiro n’abanyeshuri biganaga, anatangaza ko yiteguye gukora uko ashoboye akiga kandi akazarangiza neza amashuri ye nk’uko yabyiyemeje, abivuga agira ati: “Niteguye gutanga icyo mfite cyose.”

Uyu mukecuru uri kwiga ageze mu zabuku yakuriye mu muryango w’abakene, ku bw’ibyo ubuto bwe yabumaze afasha ababyeyi be. Aho akuriye naho, yatangiye kujya akora imirimo yo mu rugo n’ubucuruzi kugira ngo abashe gutunga umuryango. Ibyo byose yabikoraga atazi gusoma no kwandika, nyuma nibwo yafashe umugambi wo kujya aku ishuri akiga kugirango azatabaruke yarabigezeho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU