Umukinnyi Meddie Kagere na bamwe mu bagize umuryango we uyu munsi bari babukereye, bitabiriye umuhango wo kurahirira no  guhabwa ubwenegihugu  bw’u Rwanda ku muvandimwe wabo.

Bidasubirwaho Umukinnyi Meddie Kagere yabaye Umunyarwanda

 

Nyuma yo kurahira mu karere ka Gasabo umukinnyi Kagere Meddie yemeje ko yishimiye kongera kwitwa umunyarwanda akazanahagararira u Rwanda mu ikipe y’igihugu.

Kagere Meddie ari mu bakinnyi batandatu babonye ubwenegihugu. Yagize ikibazo cy’indege imukura muri Kenya atinda kugera mu Rwanda bituma atarahirira rimwe na bagenzi be. We yaririmbye indirimo yubahiriza igihugu anarahirira kutazahemukira u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Nyuma y’uyu muhango Kagere w’imyaka 31 yabwiye Itangazamakuru ko ashimishijwe cyane no kuba yongeye kubona uburenganzira bwo gukinira Amavubi.

Umukinnyi Meddie Kagere yagize ati: “Ndishimye cyane kuko mbonye ubwenegihugu bw’u Rwanda. Byambabazaga cyane kubona abandi bajya mu ikipe y’igihugu bagakina kandi nanjye nshaka gufasha igihugu cyanjye. Ubuzima bwanjye bwose mbumara hano ni naho ntuye. Nta byinshi byo kuvuga gusa ni ibyishimo kuri njye n’umuryango wanjye.”

Meddie Kagere yavukiye muri Uganda mu Ukwakira 1986. Yageze mu Rwanda muri 2006 akina mu makipe atandukanye nka; ATRACO FC, Kiyovu sports, Mukura VS, Police FC na Rayon sports. Yakiniye amakipe yo hanze nka; Esperance Sportive de Zarzis yo muri Tunisia, Klubi i Futbollit Tirana yo muri Albania na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU