Umufasha wa Dwayne Johnson, umukinnyi wa filime wamenyakanye nka The Rock muri filime zitandukanye Lauren Hashian yaraye yibarutse umwana w’umukobwa bamwita Tiana Gia.

Umukinnyi wa filime The Rock yamaze kwibaruka umwana wa gatatu

The Rock kuri he Rock akimara kwibaruka yahise asakaza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze aho aho yagiye agaragaza ko yishimiye cyane kuba yibarutse umwana wa gatatu ndetse agenda namusezeranya byinshi bitandukanye.

Umukinnyi wa filime The Rock yamaze kwibaruka umwana wa gatatu

Mu magambo ye The Rock yagize ati “Birakomeye cyane gusobanura igipimo cy’urukundo n’icyubahiro mfitiye Lauren ndetse n’ababyeyi bose. Naho ku mukobwa wanjye wa gatatu, Tiana Gia, nkuko nabigenje ku bakubanjirije ubwo bavukaga, ufite ijambo ryanjye, nzagukunda, nzakurinda, nzakuyobora kandi ngutere kwishima ubuzima bwawe bwose.”

Umukinnyi wa filime The Rock yamaze kwibaruka umwana wa gatatu

Ku myaka 45 y’amavuko, The Rock yibarutse ubuheture bw’umukobwa nyuma y’abandi bakobwa babiri, Simone Alexandra na Jasmine Lia uyu The Rock akaba amenyekanye cyane muri filimi nka The Mummy Returns (2001), The Scorpion King (2002), The action comedy, The Rundown (2003), The remake of Walking Tall (2004), Be Cool (2005), Doom (2006), Gridiron Gang (2006) n’izindi nyinshi zamuhesheje kwamamara kugeza n’ubu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU