Gutera indobo n’imvugo ikunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko ikaba isobanura kuba umukobwa mwakundanaga nyuma akaza ku kwanga, nibwo bavuga ngo yamuteye indobo. Niki wakorera umukobwa waguteye indobo akababara cyane ndetse akifuza no kugaruka?

ikintu cyiza cyo gukorera umukobwa waguteye indobo akababara cyane

Akenshi abakundanaga iyo bashwanye usanga hakurikiyeho umwuka mubi urangwa hagati yabo: yaba gushyira hanze amabanga yabo bagiranaga ndetse n’ibindi byinshi byurukozasoni.

Uyu munsi ikinyamakuru Touchrwanda.com twabateguriye ibintu byigenzi wagakoreye umukobwa nyuma yuko yamaze kugutera indobo.

1. Gusiba nimero ye ya telephone:

Iyi ngingo akenshi abantu benshi ntibakunze kuyubahiriza, ariko burya iyo umukobwa yaguteye indobo ugahita usiba nimero ye nyuma akabona ko utongeye kuzajya umuhamagara, atangira gutekereza ko wamuzinutswe burundu. Ibi byakunze kugaragara cyane mu bakundanye aho usanga umukobwa iyo umaze iminsi itatu utamuhamagara atangira gukeka ko wamwanze, bityo rero niyo mushwanye ugahita usiba nimero ye ku buryo  abona ko utanakimwitayeho, we ahita atangira gushakisha ukuntu yaguhamagara akagushotora.

ikintu cyiza cyo gukorera umukobwa waguteye indobo akababara cyane

Mu buzima busanzwe abakobwa batinya guseba, bityo rero umukobwa waguteye indobo iyo umweretse ko utanamwitayeho, we ahitamo kugushotora kugirango akugarure muri mood nyuma uhereko wongere kuzajya umuhendahenda.

2. Kureka kongera kumushyira kuri murandasi ( Gu Posting):

Akenshi iyo abantu bakundana bakunda gushyirana kuri za murandasi (internet) aribyo bakunze kwita mu ndimi za mahanga gu Postinga. Ibi babikora nko kurata kubandi bantu cyangwa se  mu kwereka neza uwo mukunzi we ko amukunda cyane yewe ko yemeye no kubishyira kukarubanda.

Iyo rero umukobwa mwakundanaga yaguteye indobo, ujye uhita ureka kongera ku mupostinga, kuko ibyo bimwereka ko waba ukimukunda, kandi nkuko twabivuze haruguru iyo ukimwereka ko umushaka cyane; we akomeza kukwiyama, ariko iyo uhise ureka kongera ku mupostinga abona ko nawe ntacyo bikikubwiye.

3. Guhita ushaka undi mukunzi vuba:

Iyi ngingo nayo irafasha cyane, kuko burya umukobwa waguteye indobo iyo akwanze akobona nta n’undi mukunzi wabonye, arushaho kwishima cyane mbega akumva ko nyuma yo gushwana nawe wakubiswe cyane, yewe ko nta n’undi mukobwa wakwiteza/ wakwemera. Gusa iyo uhise ushaka undi mukunzi mbere ye, biramubabaza ndetse agatangira no kwicuza impamvu yakwanze ;akumva ahubwo yagaruka guhangana n’uwo w’undi mushyashya kubera gufuha.

4. Gukora cyane ukarushaho gutera imbere:

ikintu cyiza cyo gukorera umukobwa waguteye indobo akababara cyane

Nkuko abenshi babizi, burya abakobwa bakunda abasore bafite amafaranga menshi, bityo rero iyo washwanye n’umukobwa akabona urushijeho gutera imbere cyane atangira kwicuza yewe agashaka no kuba yagaruka. Rimwe na rimwe hari n’igihe uwo aba yarasanze atakurusha ubutunzi nyuma rero agashaka kongera kugaruka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU