Rutanga Eric, myugariro wa Rayons Sport n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yatangaje ko umukunzi we witwa “Umunyana Shemsa” atwite inda nkuru ndetse avuga ko basigaye babana mu nzu imwe nk’umugore n’umugabo.

Rutanga Eric n'umukunzi we Shemsa bahora mu byishimo
Rutanga Eric n’umukunzi we Shemsa bahora mu byishimo

Rutanga Eric n’umukinnyi w’umunyagikundiro wubatse izina muri ruhago nyarwanda, akaba yarakinnye mu makipe anyuranye arimo APR FC, Rayon Sport akinira kuri ubu, ndetse no mu ikipe nkuru y’igihugu.

Uyu musore w’imyaka 24 yatangaje ko umukunzi we witwa Umunyana Shemsa atwite Inda, akaba yitegura kubyara umukobwa ahagana mu kwezi kwa 6, ndetse yavuze ko kuri ubu babasigaye babana nk’umugore n’umugabo mu nzu imwe, dore ko mbere Rutanga yabanaga na Yanick Mukunzi.

Umunyana Shemsa aritegura kwibaruka umukobwa mu kwezi kwa 6
Umunyana Shemsa aritegura kwibaruka umukobwa mu kwezi kwa 6
Rutanga Eric yavuze ko asigaye abana n'umukunzi we Shemsa(Wendy Sultan)
Rutanga Eric yavuze ko asigaye abana n’umukunzi we Shemsa(Wendy Sultan)
Rutanga Eric na Umunyana Shemsa bamaze imyaka irenga ibiri bakundana, ndetse ngo barateganya kurushinga muri 2019
Rutanga Eric na Umunyana Shemsa bamaze imyaka irenga ibiri bakundana, ndetse ngo barateganya kurushinga muri 2019

Tariki ya15 Gashyantare 2018, Rutanga yafashe icyemezo cyo kuva muri Kiliziya Gatolika yerekeza Islam, bamukoreye umugenzo witwa “Ashahadu”, yakirwa mu idini rishya ahita ahabwa izina rya Rutanga Eric Akram, Icyo gihe yavuze ko yerekeje muri Islam kubera umukunzi we.

Eric Rutanga ukina muri APR FC n'umukunzi we Sultan Wendy
Rutanga aherutse kwinjira mu idina rya Islam bahita bamwita Rutanga Eric Akram

Rutanga Eric kandi yakomoje ku mpamvu yatumye ava muri APR FC akerekeza muri Rayon Sport aho yavuze ko muri APR atajyaga abona umwanya uhagije wo gukina, gusa ngo muri Rayon bamushyize igorora bihurirana n’uko imyaka yari yarasinye muri APR irangiye.

Eric Rutanga ukina muri APR FC n'umukunzi we Sultan Wendy

Eric Rutanga ukina muri APR FC n'umukunzi we Sultan Wendy

Eric Rutanga ukina muri APR FC n'umukunzi we Sultan Wendy

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU