Basile Uwimana, umwe mu banyamakuru bafite izina n’igikundiro bikomeye mu Rwanda aritegura kurushingana n’umukobwa witwa Umutoni Carine, ndetse impapuro z’integuza(Save The Date) zamaze kujya hanze.

Basile na Carine bazakora ubukwe mu mezi ari imbere
Basile na Carine bazakora ubukwe mu mezi ari imbere

Basile n’umunyamakuru ukomeye wakoreye igihe kinini RC Nyagatare ahava ajya kuri TV&Radio 10, ubu ni umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru[RBA], by’umwihariko Televiziyo y’u Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri Tariki ya 17 Mata 2018, nibwo Uwimana Basile wamenyekanye cyane mu kiganiro “Waramutse Rwanda” yasohoye impapuro ziteguza ubukwe bwe, maze atangaza ko na Invitation ziri mu nzira.

Ubukwe bwa Uwimana Basile n’umukunzi we Carine Umutoni, buzaba mu byiciro bibiri; ku itariki ya 25 Nyakanga 2018 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa hanyuma ku itariki ya 12 Kanama 2018 habe gusezerana imbere y’Imana muri Kiliziya Gatolika.

Impapuro z'integuza mu bukwe bwa Basile Uwimana na Umutoni Carine
Impapuro z’integuza mu bukwe bwa Basile Uwimana na Umutoni Carine
Umutoni Carine witegura kurushingana na Basile
Umutoni Carine witegura kurushingana na Basile
Umunyamakuru Basile Uwimana ari mu bakunzwe cyane mu Rwanda
Umunyamakuru Basile Uwimana ari mu bakunzwe cyane mu Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU