Umunyamidelikazi uri mu bakunzwe cyane ku Isi ya rurema, Ashley Graham yashyize hanze ifoto yerekana amabere ye maze benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 ufite imiterere idasanzwe yamamaye mu bikorwa byo kumurika imideli, aho yagiye asinya amasezerano mu bigo bikomeye bizwiho kubyaza umusaruro abanyamideli, ndetse yakunze no kugaragara ku bifuniko by’ibinyamakuru nka Vogue, Harper’s Bazaar, Glamour, Elle n’ibindi byinshi.

Graham arakunzwe cyane
Graham arakunzwe cyane
Ashley Graham yavukiye mu mujyi wa Lincoln wo muri Nebraska
Ashley Graham yavukiye mu mujyi wa Lincoln wo muri Nebraska
Ashley yamamariza Ibigo binyuranye
Ashley yamamariza Ibigo binyuranye

Ashley Graham amaze kwigarurira imitima y’abatagira ingano bitewe n’imiterere ye itangarirwa na buri wese, ndetse yabashije no guca agahigo ko kuba umwe mu banyamideli bafite ingano yihariye n’ibiro byinshi, bitandukanye na bimwe bimenyerewe ko abanyamidelikazi usanga ari bato kandi bashinguye cyane.

Ashley Graham amurika imideli yiganjemo iyo kogana(Bikini)
Ashley Graham amurika imideli yiganjemo iyo kogana(Bikini)
Imiterere ya Graham ivugisha benshi
Imiterere ya Graham ivugisha benshi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Ashley yifashishije urukuta rwe rwa Snapchat, yashyize hanze ifoto igaragaza Amabere ye n’ibindi bice by’Ibanga byo ku mubiri we maze benshi bacika ururondogoro.

Graham yabyutse ahungabanya abamukurikira kuri SanpChat
Graham yabyutse ahungabanya abamukurikira kuri SnapChat

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU