Mu gihugu cy’ Ubwongereza mu mujyi wa Oldham, umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yatawe muri yombi azira gutera ibyuma undi mukobwa mugenzi we w’imyaka 15.

yatawe muri yombi azira guteragura ibyuma mugenzi we

Nkuko ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru cyabitangaje, aba bana bombi bari abanyeshuri ku kigo kimwe, baje gushyamirana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mata 2018, umwe w’imyaka 14 ateragura mugenzi we ibyuma mu buryo bukomeye, gusa Imana ikinga akaboko abasha kugezwa kwa muganga agihumeka gusa abaganga batangaje ko afite ibikomere biakabije.

Kuva rero uyu mwana w’umukobwa watewe ibyuma yagezwa kwa muganga, nta byinshi byamuvuzweho nk’uko The Manchester Evening News ibisobanura, Polisi yo ikaba yemeza ko uwo mwana w’umukobwa wateye mugenzi we ibyuma yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyarateye uru rugomo, ari nako ishakisha abatangabuhamya ku byabaye.

Abantu bose bakaba bakomeje kwibaza ku myitwarire mibi kandi iteye ubwoba ku bana bakiri bato, aho umwana atinyuka gutera mugenzi we ibyuma akaba yanakurizaho kubura ubuzima n’ubwo uyu we yagejejwe kwa muganga agihumeka.

Ibi kandi bibaye mu gihe mu mujyi wa London, ariwo murwa mukuru w’iki gihugu cy’Ubwongereza, hakomeje kuvugwa inkuru z’urugomo ziganjemo guterana ibyuma no kurasana, aho kuva uyu mwaka watangira hamaze kugaragara nibura abagera kuri 35 batewe ibyuma.

Amakuru atangwa na Polisi aravugako mumu gihe cy’umwaka umwe, kugera mu kwezi kwa Nzeli 2017, mu Bwongereza ubugizi bwa nabi bwakomeje kwiyongera, aho abantu abagera ku bihumbi 37,443 batewe ibyuma abandi 6,694 bararaswa.

Icyegeranyo cya polisi kikaba kerekana ko mu mujyi wa wa London, hagaragaye ko ari ho habereye ibyaha nk’ibi ku rwego ruri hejuru kurusha ibindi bice by’Ubwongereza, aho 12,980 batewe ibyuma byabereye muri uyu mujyi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU