Muri iyi minsi, Umuhanzi w’umunyagikundiro mu Rwanda no hanze yarwo, Mugisha Benjamin {The Ben} yaje I Kigali mu bikorwa bitandukanye, ndetse hari bamwe mu bahanzi nyarwanda yatangiye gukorana indirimbo nabo kugira ngo umuziki ukomeze kurushaho gutera imbere.

Urban Boyz na The Ben barimo kwitegura gukorana indirimbo
Urban Boyz na The Ben barimo kwitegura gukorana indirimbo

Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Humble Jizzo na mugenzi we Nizzo Kabossi nabo bari mu bahanzi barimo gukorana indirimbo na The Ben, nubwo bataravuga birambuye ibyikorwa ryayo.

Muri iki cyumweru, nibwo iri tsinda ryagiye kureba The Ben iwe mu rugo kugira ngo bamuramutse nk’umuntu w’inshuti yabo batari baherukanye, ndetse banapanga gahunda zimwe na zimwe z’akazi, ari naho igitekerezo cyo gukorana umuzigo cyaturutse.

The Ben na Nizzo basuhuzanya
The Ben na Nizzo basuhuzanya
Humble Jizzo aramukanya na The Ben
Humble Jizzo aramukanya na The Ben

Urban Boyz twagerageje kuvugana nabo gusa ntanumwe wigize ashimangira byimbitse ku mikoranire yabo na The Ben, bavuze ko byaba ari byiza bakoranye indirimbo bityo ngo abakunzi babo bitegure kuzumva ikintu gishya kimwe nuko bashobora kutazacyumva.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU