Itsinda rya Urban Boyz rigizwe na Manzi James {Humble Jizzo} na Nshimiyimana Muhamed {Nizzo Kabossi} bagize icyo bavuga ku makuru avuga ko benda kwerekeza muri Label ya Kiwundo.

Urban Boyz n’itsinda rikunzwe ndetse rifite ibigwi bikomeye mu muziki w’u Rwanda, benshi bakaba barabamenye mu ndirimbo nka Mpfumbata, Kigali Love, Mama, Nipe n’izindi nyinshi.

Hari amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko iri tsinda ryenda kwerekeza muri Label ya Kiwundo iherutse gufungura imiryango mu Rwanda.

Itsinda rya Urban Boyz ryahakanye iby'amakuru avuga ko bagiye gusinya muri Kiwundo Ent
Itsinda rya Urban Boyz ryahakanye iby’amakuru avuga ko bagiye gusinya muri Kiwundo Ent

Mu kiganiro bagiriye ku Isango Star kuri uyu wa Kane, Urban Boyz bahakanye ayo makuru bavuga ko nta biganiro bigeze bagirana n’iyi Label, bashimangira ko nabo ubwabo ari Company kandi ikomeye.

Aba basore bagize bati “ “Nta biganiro byabayeho hagati yacu na Kiwundo, wenda dushobora kuzajya tugirana imikoranire kubera ko Urban Boyz ni Company na Kiwundo ni Company, rero birazwi ko Ama Company ajya akorana, ariko biragorana ko Company isinyisha indi.”

Urban Boyz ngo ni Company, kandi na Kiwundo ni Company, bityo rero ngo nta company isinyisha indi
Urban Boyz ngo ni Company, kandi na Kiwundo ni Company, bityo rero ngo nta company isinyisha indi

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yabo ya kabiri, Urban Boyz barimo no gutegura igitaramo kizabera ku Muhima kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 20 Mata 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU